ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 12/04 p. 6
  • Ni gute dushobora kubwiriza bene wacu?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni gute dushobora kubwiriza bene wacu?
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
  • Ibisa na byo
  • Bimeze Bite ku Bihereranye n’abo Mufitanye Isano?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Uko twagera ku mutima bene wacu batizera
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • “Abakumva” bazakizwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • Ukuri ‘ntikuzana amahoro, ahubwo kuzana inkota’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
km 12/04 p. 6

Ni gute dushobora kubwiriza bene wacu?

1. Kuki tugomba kugira amakenga igihe tubwiriza bene wacu?

1 Nta kintu cyadushimisha cyane nko kubona twinjiye mu isi nshya turi kumwe n’abantu bacu dukunda, twunze ubumwe mu gusenga Yehova. Dushobora kugera kuri ibyo bintu bishimishije turamutse tubwirije bene wacu. Icyakora, kugira ngo tubabwirize kandi tubagere ku mutima bisaba kugira amakenga. Hari umugenzuzi w’akarere wagize ati “abagira icyo bageraho ni ababwira bene wabo ibintu bike gusa byo kubatera amatsiko.” Ni gute ibyo twabikora?

2. Ni iki twakorera bene wacu cyabagaragariza ko tubitayeho, kugira ngo tubashishikarize gukunda ukuri?

2 Kubakundisha ukuri: Jya ubanza utekereze witonze ukuntu watuma bene wanyu bashimishwa (Imig 15:28). Ni iki kibahangayikisha? Ni ibihe bibazo bahanganye na byo? Wenda wabereka ingingo runaka cyangwa umurongo w’Ibyanditswe ushishikaje uhereranye n’ibintu bibashimisha by’umwihariko. Niba mudaturanye, ushobora kubikora ubinyujije mu ibaruwa cyangwa ukabaterefona. Jya ubiba imbuto z’ukuri gusa wirinda kubabwira amagambo atagira ingano, maze ureke Yehova akuze izo mbuto.​—1 Kor 3:6.

3. Ni gute kuba bene wacu bashishikazwa n’ibyo dukora bishobora kuduha uburyo bwo kubabwiriza?

3 Yesu yirukanye abadayimoni benshi mu muntu maze aramubwira ati “witahire ujye mu banyu, ubabwire ibyo Imana igukoreye byose n’uko ikubabariye” (Mar 5:19). Ngaho tekereza ukuntu ibyo bigomba kuba byaratangaje bene wabo b’uwo muntu. N’ubwo wenda ibintu bitangaje nk’ibyo bitakubaho, bene wanyu bashobora gushishikazwa n’ibyo ukora cyangwa ibyo abana bawe bakora. Kuvuga ibihereranye n’ikiganiro watanze mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, ikoraniro wagiyemo, igihe wasuraga Beteli cyangwa ikindi kintu cyihariye bishobora gutuma ubona uburyo bwo kugira icyo ubabwira ku bihereranye na Yehova n’umuteguro we.

4. Ni iyihe mitego tugomba kwirinda mu gihe tubwiriza bene wacu?

4 Jya ugira amakenga: Mu gihe ubwiriza bene wanyu, ujye wirinda kurondogora. Hari umuvandimwe wibutse igihe yatangiraga kwiga Bibiliya, maze aravuga ati “nahitaga mbwira mama ibisobanuro bitagira ingano bihereranye n’ibintu hafi ya byose nabaga namenye byo muri Bibiliya. Ibyo byatumaga mpora njya impaka kenshi, cyane cyane nkazijya na papa.” Ndetse n’igihe umuntu mufitanye isano agaragaje ko ashimishijwe n’ubutumwa bwo muri Bibiliya, ujye umusubiza mu buryo butuma asigara yifuza kumenya byinshi kurushaho (Imig 25:7). Buri gihe, ujye ugaragaza umuco wo kubaha, kugwa neza no kwihangana, mbese nk’uko wabigenza igihe uganira n’abantu mutaziranye mu murimo wo kubwiriza.​—Kolo 4:6.

5. Ni iki twagombye gukora mu gihe bene wacu batitabira ubutumwa tubabwira?

5 Igihe kimwe, bene wabo wa Yesu batekereje ko yasaze (Mar 3:21). Nyamara kandi nyuma y’aho hari bamwe baje kwizera (Ibyak 1:14). Niba mu mizo ya mbere bene wanyu batitabiriye imihati ushyiraho yo kubagezaho ukuri, ntugacike intege. Imimerere ishobora guhinduka n’imyifatire yabo igahinduka. Jya ukomeza gushakisha ubundi buryo wabagezaho ingingo ishobora kubatera amatsiko. Ushobora gushimishwa no kubafasha bagatangira kugendera mu nzira iyobora ku buzima bw’iteka.​—Mat 7:13, 14.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze