ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 9/05 pp. 3-6
  • Kuyobora ibyigisho bya Bibiliya bigira amajyambere

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuyobora ibyigisho bya Bibiliya bigira amajyambere
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibitabo byagenewe kuyoborerwamo icyigisho
  • Uko wakwitegura
  • Jya uhuza isomo n’ibyo umwigishwa akeneye
  • Jya utanga inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana
  • Guca uturongo no kwandika mu mukika
  • Kubanza gucishamo amaso no gusubiramo
  • Mufashe kugira ukwizera gukomeye
  • Ntukadindize icyigisho
  • Jya ugira amakenga
  • Jya wicisha bugufi
  • Uko watangira n’isengesho
  • Ibyashyirwa mu isengesho
  • Amateraniro y’itorero
  • Batere kuwishimira ukoresheje kaseti videwo
  • Batere inkunga yo kujya babwiriza
  • Batoze kubwira abandi ibyo bizera
  • Gutegurira hamwe
  • Kujyana kubwiriza
  • Kwitegura gusubira gusura
  • Gira umwete wo gukurikirana ugushimishwa
  • Gusaba umuntu kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya
  • Gutoza abigishwa kugira ngo babe abigisha
  • Uko twakwigisha umuntu Bibiliya akabatizwa—Igice cya mbere
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Fasha abigishwa ba Bibiliya babatizwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
  • Uko twakwigisha umuntu Bibiliya akabatizwa—Igice cya kabiri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Jya witegura neza kugira ngo wigishe
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
km 9/05 pp. 3-6

Wubike neza

Kuyobora ibyigisho bya Bibiliya bigira amajyambere

Uyu mugereka wakusanyirijwemo ibitekerezo by’ingenzi byavanywe mu ruhererekane rw’ingingo zo mu Murimo Wacu w’Ubwami zavuze ibihereranye no kuyobora ibyigisho bya Bibiliya bigira amajyambere. Buri wese araterwa inkunga yo kuwubika neza no kujya yifashisha ibikubiyemo igihe ayobora ibyigisho bya Bibiliya. Byongeye kandi, ingingo zo muri uyu mugereka zishobora gukoreshwa muri porogaramu yo kujya kubwiriza; ndetse n’abagenzuzi bahagarariye umurimo bashobora kuwukoresha bityo bakaba ari wo bashingiraho ibiganiro batanga igihe basuye amatsinda y’icyigisho cy’igitabo.

Igice cya 1: Icyigisho cya Bibiliya ni iki?

Iyo ugirana n’umuntu ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya, kabone n’iyo byaba ari bigufi, ariko mukabikora buri gihe kandi kuri gahunda mwifashishije Bibiliya hamwe na kimwe mu bitabo byagenewe kuyoborerwamo icyigisho, icyo gihe rwose uba uyobora icyigisho cya Bibiliya. Iyo umaze kwereka umuntu uko icyigisho kiyoborwa, hanyuma mukigana incuro ebyiri nyuma yaho kandi ukaba ufite icyizere cy’uko icyo cyigisho kizakomeza, uba ushobora gutanga raporo y’uko uyobora icyigisho.—km 7/04 p. 1.

Ibitabo byagenewe kuyoborerwamo icyigisho

◼ Ni Iki Imana Idusaba?

◼ Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka

◼ Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine

◼ Agatabo Ushobora Kuba Incuti y’Imana! gashobora gukoreshwa mu kuyoborera icyigisho abantu batize cyangwa abatazi gusoma neza.

Igice cya 2: Kwitegura kuyobora icyigisho cya Bibiliya

Tugomba gutanga inyigisho mu buryo bugera umwigishwa ku mutima. Ibyo bisaba ko twitegura mu buryo bunonosoye kandi tukazirikana umwigishwa.—km 8/04 p. 1.

Uko wakwitegura

◼ Banza usuzume umutwe mukuru, udutwe duto hamwe n’amafoto by’igice cyangwa isomo muri bwige.

◼ Tahura ibisubizo by’ibibazo byatanzwe, maze uce akarongo ku magambo y’ingenzi gusa.

◼ Toranya imirongo y’Ibyanditswe mugomba gusoma mu gihe mwiga. Gira utuntu duke wandika mu mukika w’igitabo mwiga.

◼ Tegura isubiramo rigufi ry’ingingo z’ingenzi.

Jya uhuza isomo n’ibyo umwigishwa akeneye

◼ Jya usenga Yehova umubwira uwo mwigishwa n’ibyo akeneye.

◼ Jya ugerageza kumenya mbere y’igihe ingingo zishobora kuzamugora kumva cyangwa kwemera.

◼ Ibaze uti ‘ni iki akeneye gusobanukirwa cyangwa kunonosora kugira ngo agire amajyambere yo mu buryo bw’umwuka? Ni gute nshobora kumugera ku mutima?’

◼ Mu gihe bibaye ngombwa, tegura urugero, ibisobanuro cyangwa uruhererekane rw’ibibazo kugira ngo ufashe umwigishwa gusobanukirwa ingingo runaka cyangwa umurongo w’Ibyanditswe.

Igice cya 3: Gukoresha neza Ibyanditswe

Iyo tuyobora ibyigisho bya Bibiliya, tuba dufite intego yo ‘guhindura abantu abigishwa’ tubafasha gusobanukirwa no kwemera inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana, kugira ngo bazikurikize mu mibereho yabo (Mat 28:19, 20; 1 Tes 2:13). Ku bw’ibyo, icyigisho kigomba kuba gishingiye ku Byanditswe.​—km 11/04 p. 4.

Jya utanga inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana

◼ Ereka umwigishwa ukuntu azajya abona imirongo y’Ibyanditswe muri Bibiliya ye.

◼ Reba kandi usuzume imirongo y’Ibyanditswe igaragaza ko ibyo twizera bishingiye kuri Bibiliya.

◼ Jya ukoresha ibibazo. Aho gusobanurira umwigishwa imirongo y’Ibyanditswe, jya umusaba abe ari we uyigusobanurira.

◼ Jya woroshya icyigisho. Irinde kugerageza gusobanura buri gace kose k’umurongo w’Ibyanditswe. Jya usobanura gusa ibiba bikenewe kugira ngo ingingo musuzuma yumvikane.

◼ Jya ugaragaza uko byashyirwa mu bikorwa. Jya ufasha umwigishwa kubona ukuntu iyo mirongo ya Bibiliya imureba ku giti cye.

Igice cya 4: Gutoza abigishwa gutegura

Umwigishwa utegura mbere y’igihe isomo aziga, agaca uturongo ku bisubizo kandi agatekereza ukuntu azabivuga mu magambo ye bwite, agira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka yihuse. Ku bw’ibyo, igihe mumaze gushyiraho gahunda ihamye y’icyigisho, mujye mutegurira hamwe isomo kugira ngo umwereke uko bategura. Ku bigishwa benshi, gutegurira hamwe igice cyose cyangwa isomo ryose ni byo bibagirira akamaro.​—km 12/04 p. 1.

Guca uturongo no kwandika mu mukika

◼ Sobanura uko umuntu yahita abona ibisubizo by’ibibazo byatanzwe.

◼ Ereka umwigishwa kopi yawe y’igitabo mwiga wateguriyemo uca uturongo ku magambo y’ingenzi gusa.

◼ Fasha umwigishwa kubona ko buri murongo watanzwe uba ushyigikira ingingo ivugwa muri paragarafu, maze umwereke uko yajya yandika utuntu duke mu mukika w’igitabo yigiramo.

Kubanza gucishamo amaso no gusubiramo

◼ Ereka umwigishwa ukuntu yabanza gusuzuma umutwe mukuru, udutwe duto n’amafoto biri mu gice cyangwa isomo aziga mbere yo gutangira kuritegura.

◼ Mutere inkunga yo kujya yiyibutsa ingingo z’ingenzi mu gihe arangije gutegura.

Igice cya 5: Kugena uko ibyo mwiga bigomba kungana

Uko ingingo zikwiriye kwigwa zigomba kungana biterwa n’ubushobozi hamwe n’imimerere by’uwigisha n’uwigishwa.—km 1/05 p. 1.

Mufashe kugira ukwizera gukomeye

◼ Ntukabuze umwigishwa gusobanukirwa neza Ijambo ry’Imana ngo aha urashaka kwihutisha icyigisho.

◼ Jya ukoresha igihe cyose kiba gikenewe kugira ngo umufashe gusobanukirwa no kwemera ibyo yiga.

◼ Mujye mumara igihe gihagije musuzuma imirongo y’ingenzi y’Ibyanditswe ibyo mwiga biba bishingiyeho.

Ntukadindize icyigisho

◼ Igihe umwigishwa ashatse kukubarira inkuru ze bwite, ushobora kumusaba ko yareka mukaza kubiganiraho nyuma y’icyigisho.

◼ Ntukavuge amagambo menshi igihe uyobora icyigisho. Jya uvuga inkuru z’ibyabaye cyangwa ibitekerezo by’inyongera bike cyane kugira ngo utabuza umwigishwa kunguka ubumenyi nyakuri bw’inyigisho z’ibanze za Bibiliya.

Igice cya 6: Mu gihe umwigishwa abajije ikibazo

Iyo icyigisho cya Bibiliya kimaze guhama, ubusanzwe biba byiza gusuzuma inyigisho za Bibiliya mu buryo bufite gahunda, aho gusimbuka ingingo zimwe mukajya ku zindi. Ibyo bituma umwigishwa agira urufatiro rw’ubumenyi nyakuri n’amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.—km 2/05 p. 7.

Jya ugira amakenga

◼ Akenshi iyo ibibazo bifitanye isano n’ingingo mwiga, ushobora kubisubiza ako kanya.

◼ Ibibazo bidafitanye isano n’igitabo mwiga cyangwa bikaba bisaba gukorerwa ubushakashatsi, byagombye gusuzumwa ikindi gihe. Kugira aho ubyandika byagufasha.

◼ Mu gihe bitoroheye umwigishwa kwemera inyigisho iyi n’iyi, mujye mugenzura ikindi gitabo gisuzuma iyo ngingo mu buryo burambuye.

◼ Niba muri icyo gihe na bwo umwigishwa atanyuzwe, subika iyo ngingo maze mukomeze icyigisho.

Jya wicisha bugufi

◼ Niba utazi igisubizo cy’ikibazo ubajijwe, irinde gusubiza ukurikije uko wowe ubyumva.

◼ Buhoro buhoro, jya wigisha umwigishwa gukora ubushakashatsi.

Igice cya 7: Gutangira icyigisho n’isengesho

Kugira ngo abigishwa bagire amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, tugomba kubasabira umugisha uturuka kuri Yehova. Ku bw’ibyo, iyo icyigisho kimaze guhama tugomba kujya dutangira kandi tugasoza n’isengesho.—km 3/05 p. 4.

Uko watangira n’isengesho

◼ Igihe twiganye ku ncuro ya mbere n’abantu basanzwe ari abanyedini, hari ubwo dushobora gutangiza isengesho.

◼ Ku bandi bo, tugomba gushishoza tukamenya igihe gikwiriye cyo gutangira icyigisho n’isengesho.

◼ Ushobora gukoresha umurongo wo muri Zaburi ya 25:4, 5 n’uwo muri 1 Yohana 5:14, kugira ngo usobanure impamvu itumye usenga.

◼ Ushobora gukoresha umurongo wo muri Yohana 15:16 kugira ngo ugaragaze ko tugomba gusenga Yehova tubinyujije kuri Yesu Kristo.

Ibyashyirwa mu isengesho

◼ Dukwiriye gusingiza Yehova kuko ari we dukesha izo nyigisho.

◼ Garagaza ko wita ku mwigishwa ubikuye ku mutima.

◼ Garagaza ko wishimira umuteguro Yehova akoresha.

◼ Saba Yehova guha umugisha imihati umwigishwa ashyiraho kugira ngo ashyire mu bikorwa ibyo yiga.

Igice cya 8: Kuyobora abigishwa ku muteguro

Iyo tuyobora ibyigisho bya Bibiliya ntituba tugamije kwigisha imyizerere yacu gusa, ahubwo tuba dushaka no gufasha abigishwa kwifatanya n’itorero rya gikristo. Buri cyumweru jya ufata iminota mike igihe uyobora icyigisho, maze ugire icyo wigisha umwigishwa ku byerekeye umuteguro wa Yehova.—km 4/05 p. 8.

Amateraniro y’itorero

◼ Jya ubasobanurira buri teraniro itorero rigira. Jya ubatumirira kuza mu materaniro kuva ugitangira kubayoborera icyigisho.

◼ Babwire ingingo zishishikaje z’ibyizwe mu materaniro.

◼ Jya ubatera kugirira amatsiko Urwibutso, amakoraniro n’uruzinduko rw’umugenzuzi usura amatorero.

◼ Koresha amafoto yo mu bitabo byacu kugira ngo ubafashe gusa n’abareba uko ibintu biba bimeze mu materaniro.

◼ Batere inkunga yo gusoma agatabo Abahamya ba Yehova—Ni Bantu Ki? Imyizerere Yabo Ni Iyihe?

Batere kuwishimira ukoresheje kaseti videwo

◼ Les Témoins de Jéhovah : un nom, une organisation

◼ Toute la communauté des frères

◼ Unis grâce à l’enseignement divin

◼ Jusqu’aux extrémités de la terre

Igice cya 9: Gutoza abigishwa kubwiriza mu buryo bufatiweho

Iyo abigishwa ba Bibiliya batangiye kwizera ibyo biga, bumva bashaka kubibwira abandi.—km 5/05 p. 1.

Batere inkunga yo kujya babwiriza

◼ Haba hari incuti cyangwa abagize umuryango wabo bashobora gutumira kugira ngo baze kumva ibyo biga?

◼ Haba hari abo bakorana, abo bigana cyangwa abandi bantu baziranye baba baragaragaje ko bashimishijwe?

Batoze kubwira abandi ibyo bizera

◼ Mu gihe mugeze ku ngingo runaka uba watoranyije, ujye ubaza umwigishwa uti “ni gute wakoresha Bibiliya kugira ngo usobanurire abagize umuryango wawe ko ibi ari ukuri?”

◼ Jya ufasha umwigishwa kumva ko agomba kurangwa n’ineza n’ikinyabupfura mu gihe abwira abandi ibyerekeye Imana n’imigambi yayo.

◼ Abigishwa bashobora gukoresha agatabo Abahamya ba Yehova—Ni Bantu Ki? Imyizerere Yabo Ni Iyihe? maze bagafasha incuti zabo cyangwa abagize umuryango wabo gusobanukirwa imyizerere yacu ishingiye kuri Bibiliya hamwe n’ibikorwa byacu.

Igice cya 10: Gutoza abigishwa kubwiriza ku nzu n’inzu

Iyo abasaza bemeje ko umwigishwa wa Bibiliya akwiriye kuba umubwiriza utarabatizwa, icyo gihe aba ashobora gutangira kwifatanya n’itorero mu murimo wo kubwiriza.—km 6/05 p. 1.

Gutegurira hamwe

◼ Jya wereka umubwiriza mushya aho ashobora kubona uburyo bwo gutangiza ibiganiro.

◼ Mufashe gutoranya uburyo bworoheje bushobora gukoreshwa mu ifasi yanyu.

◼ Mutere inkunga yo kujya akoresha Bibiliya igihe abwiriza.

◼ Mwitoreze hamwe. Mwereke ukuntu yagira amakenga mu gihe ahangana n’imimerere mukunze guhura na yo mu ifasi yanyu.

Kujyana kubwiriza

◼ Reka yitegereze uko utangiza ibiganiro wifashishije uburyo muba mwateguriye hamwe.

◼ Jya uzirikana imico y’umwigishwa hamwe n’ubushobozi bwe. Mu mimerere imwe n’imwe, byaba byiza uretse akagira uruhare ruciriritse mu kubwiriza.

◼ Fasha umubwiriza mushya gukora ingengabihe ihamye yo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza.

Igice cya 11: Gutoza ababwiriza bashya gusubira gusura

Kwitegura gusubira gusura bitangira igihe umubwiriza yasuye umuntu ku ncuro ya mbere. Jya utera umubwiriza mushya inkunga yo kwita nta buryarya ku bantu aganira na bo. Ujye ugenda umutoza gusaba ba nyir’inzu kuvuga icyo batekereza, kubatega amatwi no gutahura ibintu biba bibahangayikishije.—km 7/05 p. 1.

Kwitegura gusubira gusura

◼ Mujye mwongera gusuzuma ibyo mwaganiriye na nyir’inzu ubushize, hanyuma ufashe umwigishwa gutoranya ingingo izashimisha nyir’inzu.

◼ Mutegurire hamwe uburyo bwo gutangiza ikiganiro kigufi kirimo umurongo umwe w’Ibyanditswe, gishingiye kuri paragarafu imwe yo mu gitabo kiyoborerwamo icyigisho.

◼ Mutegure ikibazo ashobora kubaza asoza ikiganiro.

Gira umwete wo gukurikirana ugushimishwa

◼ Tera umwigishwa inkunga yo gusubira gusura vuba abantu bose bagaragaje ko bashimishijwe.

◼ Fasha umwigishwa kubona akamaro ko kutarambirwa gushakisha uburyo bwo kugera ku bantu baboneka bigoranye.

◼ Jya wigisha umubwiriza mushya uko yakora gahunda zo gusubira gusura, kandi umufashe gusobanukirwa impamvu agomba gusubira gusura igihe aba yabisezeranyije nyir’inzu.

Igice cya 12: Gufasha abigishwa gutangiza ibyigisho bya Bibiliya no kubiyobora

Ni iby’ingenzi ko wigana Yesu utanga urugero rwiza mu murimo wawe wo kubwiriza. Uwo uyoborera icyigisho nabona urwo rugero utanga, azasobanukirwa ko iyo usubiye gusura uba ufite intego yo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya.—km 8/05 p. 1.

Gusaba umuntu kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya

◼ Sobanurira umwigishwa ko ubusanzwe atari ngombwa kuvuga mu buryo burambuye uko icyigisho kiyoborwa.

◼ Akenshi biba byiza kwerekana uko icyigisho kiyoborwa wifashishije paragarafu imwe cyangwa ebyiri zo mu gitabo kiyoborerwamo icyigisho.

◼ Subiramo kandi witoze bumwe mu buryo bwo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya.—km 8/05 p. 8; km 1/02 p. 6.

Gutoza abigishwa kugira ngo babe abigisha

◼ Tera abigishwa inkunga yo kwiyandikisha mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi.

◼ Jya utumira ababwiriza bashya mujyane kuyobora ibindi byigisho kugira ngo na bo bigishe mu rugero ruciriritse.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze