Itoze kugira ubuhanga bwo gufasha abandi gutekereza
1. Ni iyihe nkuru yo muri Bibiliya tugiye gusuzuma, kandi kuki?
1 Inkuru yo mu Byakozwe 13:16-41 ivuga ibihereranye na disikuru intumwa Pawulo yatangiye mu isinagogi yo muri Antiyokiya y’i Pisidiya, ni urugero rwiza cyane rw’ukuntu twafasha abandi gutekereza. Pawulo yazirikanaga imimerere abari bamuteze amatwi bakuriyemo hamwe n’imitekerereze yabo, akaba ari byo aheraho ababwira ubutumwa bwiza. Mu gihe dusuzuma iyo nkuru, nimucyo turebe uko twajya tumwigana mu murimo wacu.
2. Ni iki twigishwa n’ukuntu Pawulo yatangiye disikuru ye?
2 Jya uhera ku byo muvugaho rumwe: N’ubwo ubutumwa Pawulo yabwirizaga bwibandaga ku ruhare rw’ingenzi Yesu afite mu isohozwa ry’umugambi w’Imana, nta bwo ari byo yahereyeho muri disikuru ye. Ahubwo yavuze ikintu yavugagaho rumwe n’Abayahudi, ari na bo bari benshi mu bari bamuteze amatwi, ni ukuvuga amateka y’ishyanga ryabo (Ibyak 13:16-22). Mu buryo nk’ubwo, niduhera ku bintu tuvugaho rumwe n’abandi, tuzarushaho kubagera ku mutima. Ibyo bishobora gusaba ko tubatera inkunga yo kuvuga ikibari ku mutima dukoresheje utubazo tw’ubwenge, kandi tukabatega amatwi twitonze kugira ngo tumenye neza ibibashishikaza.
3. Ni iki cyatumye abari bateze amatwi Pawulo banga kwemera ko Yesu ari we Mesiya wasezeranyijwe?
3 Igihe Pawulo yavugaga iby’amateka y’Abayahudi, yibukije abari bamuteze amatwi iby’isezerano Imana yari yaratanze ryo kuzabaha Umukiza ukomoka mu gisekuru cya Dawidi. Ariko kandi, Abayahudi benshi bumvaga ko umukiza bari bategereje yagombaga kuba ari umuntu w’igihangange mu bya gisirikare warikubagobotora mu butegetsi bw’Abaroma maze agashyira ishyanga ry’Abayahudi hejuru y’andi mahanga yose. Nta gushidikanya ko bari bazi ko abayobozi b’idini ry’Abayahudi b’i Yerusalemu bari baranze Yesu, bakamushyira mu maboko y’abategetsi b’Abaroma maze bakamwica. Ni gute Pawulo yashoboraga kubemeza ko Yesu uwo ari we Mesiya wasezeranyijwe?
4. Ni gute Pawulo yakoresheje ubwenge kugira ngo afashe Abayahudi bari bamuteze amatwi gutekereza?
4 Jya uhuza n’imimerere: Kubera ko Pawulo yari azi imitekerereze y’abari bamuteze amatwi, yifashishije Ibyanditswe maze abafasha gutekereza ahereye ku bintu bari basanzwe bemera. Urugero, yatangiye avuga ko Yesu ari uwo mu rubyaro rwa Dawidi kandi ko ibyo byahamijwe na Yohana Umubatiza, uwo abantu benshi bemeraga ko yari umuhanuzi w’Imana (Ibyak 13:23-25). Pawulo yagaragaje ko igihe abayobozi b’idini bangaga Yesu ndetse bakamukatira urwo gupfa, bashohoje “amagambo y’ubuhanuzi” (Ibyak 13:26-28). Nanone kandi, yasobanuye ko hari abagabo biboneye n’amaso yabo Yesu wazuwe akavanwa mu bapfuye, hanyuma avuga imirongo yo mu Byanditswe yari yaravuze mbere y’igihe iby’izuka rya Yesu, abo Bayahudi bakaba bari basanzwe bayizi.—Ibyak 13:29-37.
5. (a) Ni gute Pawulo yahuje n’imimerere igihe yabwirizaga Abagiriki? (b) Ni gute dushobora kwigana urugero rwa Pawulo igihe tubwiriza mu ifasi yacu?
5 Ikindi gihe ubwo Pawulo yabwirizaga Abagiriki bo muri Areyopago ho muri Atenayi, yakoresheje ubundi buryo bwo kubwiriza (Ibyak 17:22-31). Icyakora ubutumwa yabwirizaga bwakomeje kuba bwa bundi, kandi imihati ye yagize ingaruka nziza muri iyo mimerere yombi (Ibyak 13:42, 43; 17:34). Muri iki gihe na bwo, tuzarushaho kugira ingaruka nziza mu murimo wacu niduhera ku bintu tuvugaho rumwe n’abo tubwiriza kandi tugahuza uburyo bwacu bwo kubwiriza n’imimerere bakuriyemo hamwe n’imitekerereze yabo.