ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 12/05 p. 1
  • Inyigisho ziyobora ku buzima

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Inyigisho ziyobora ku buzima
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Ibisa na byo
  • Uko Abahamya ba Yehova babona uburezi
    Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Kwiga—Bikoreshe mu Gusingiza Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Inyigisho ziva ku Mana ni iz’agaciro katagereranywa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Uburezi Bufite Intego
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
km 12/05 p. 1

Inyigisho ziyobora ku buzima

1 Mbega ukuntu bishimisha kubona mu maso h’abantu hakeye bitewe n’uko basobanukiwe ukuri ko mu Ijambo ry’Imana! Kugeza ku bandi ubumenyi ku byerekeye Imana n’umugambi ifitiye abantu, mu by’ukuri birashimisha. Izo nyigisho zishobora kuyobora umuntu ku buzima bw’iteka.—Yoh 17:3.

2 Impamvu izo nyigisho ziruta izindi: Muri iki gihe abantu batanga inyigisho bakoresheje uburyo bwose bushoboka, kandi usanga zivuga ku bintu hafi ya byose (Umubw 12:12). Icyakora, ubumenyi bakura muri izo nyigisho ntibufite agaciro nk’ak’“ibitangaza by’Imana” (Ibyak 2:11). Mbese inyigisho zo muri iyi si zaba zaratumye abantu begera Umuremyi wabo kandi bakamenya imigambi ye? Zaba se zarabafashije kumenya uko bitugendekera iyo dupfuye cyangwa zigatuma basobanukirwa impamvu hariho imibabaro myinshi bene aka kageni? Mbese zabahesheje ibyiringiro? Zaba se zaratumye barushaho kumererwa neza mu miryango yabo? Ashwi da! Inyigisho ziva ku Mana ni zo zonyine zishobora kudufasha kubona ibisubizo nyakuri by’ibibazo biduhangayikisha.

3 Inyigisho ziva ku Mana zifasha abaziga kugendera ku mahame mbwirizamuco yabaye ingume muri iyi si. Ijambo ry’Imana ricengera mu mitima y’abemera kandi bagakurikiza inyigisho zaryo, maze rikaranduramo ingeso y’ivangura iryo ari ryo ryose hamwe no gukunda igihugu by’agakabyo (Heb 4:12). Ryatumye abantu bareka urugomo rw’uburyo bwose, ahubwo ‘bambara umuntu mushya’ (Kolo 3:9-11; Mika 4:1-3). Nanone kandi, inyigisho ziva ku Mana zatumye abantu babarirwa muri za miriyoni bari barokamwe n’ingeso hamwe n’ibikorwa bidashimisha Imana babona imbaraga zo kubinesha.—1 Kor 6:9-11.

4 Impamvu gutanga izo nyigisho byihutirwa muri iki gihe: Umwigisha wacu Mukuru adufasha gusobanukirwa ibihe turimo. Imanza ze zahanuwe zikubiyemo ubutumwa buhuje n’igihe tugezemo bugomba gutangazwa ku isi hose (Ibyah 14:6, 7). Ubu Kristo ategekera mu ijuru, vuba aha ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma bugiye kurimburwa, kandi Ubwami bw’Imana buri hafi kumenagura ubutegetsi bwose bwo mu isi (Dan 2:44; Ibyah 11:15; 17:16). Ku bw’ibyo, ni ibyihutirwa ko abantu bemera Umwami wimitswe n’Imana utegeka ubu, bakava muri Babuloni Ikomeye kandi bakambaza izina rya Yehova bafite ukwizera (Zab 2:11, 12; Rom 10:13; Ibyah 18:4). Nimucyo dukore uko dushoboye kose kugira ngo tugeze ku bandi inyigisho ziyobora ku buzima.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze