ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 2/06 p. 1
  • Jya Ugaragaza Ko Wita Ku Bandi—Utegura

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya Ugaragaza Ko Wita Ku Bandi—Utegura
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
  • Ibisa na byo
  • Jya ‘witegura gukora umurimo mwiza wose’
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
  • Niba Uburyo Runaka bwo Gutangiza Ibiganiro Bugira icyo Bugeraho, Bukoreshe!
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Uko twategura uburyo bwo gutanga amagazeti
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
  • Jya ugaragaza ko wita ku bandi—Uhuza n’imimerere
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
km 2/06 p. 1

Jya Ugaragaza Ko Wita Ku Bandi—Utegura

1 Gutegura neza mbere yo kujya kubwiriza bidufasha kugaragaza ko twita ku bandi. Mu buhe buryo? Iyo twateguye neza ntiduhangayikishwa n’uko turi butangize ibiganiro, ahubwo twita kuri nyir’inzu. Nanone bituma tutagira ubwoba kandi bikadufasha kuvuga ibituvuye ku mutima. None se ni gute twategura uburyo bwo gutangiza ibiganiro bugira ingaruka nziza?

2 Jya ukoresha uburyo bukwiriye: Toranya uburyo bumwe bwo gutangiza ibiganiro bwatanzwe mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Mutarama 2006 buhuje n’imimerere yo mu karere kanyu, hanyuma urebe uko wabukoresha mu magambo yawe. Buhuze n’imimerere yo mu ifasi yanyu. Urugero, niba ukunda guhura n’abantu bo mu idini runaka cyangwa b’amoko anyuranye, jya utekereza uburyo bwo gutangiza ibiganiro bwabashishikaza. Guhuza uburyo bwo gutangiza ibiganiro n’imimerere abantu ubwiriza barimo, bigaragaza ko ubitaho ubikuye ku mutima.—1 Kor 9:22.

3 Mu gihe ukoresheje uburyo ubu n’ubu bwo gutangiza ibiganiro, jya ukomeza kugenda ubunonosora. Kubera ko amagambo uvuga utangiza ibiganiro ari ay’ingenzi cyane, wagombye kureba ukuntu abantu bayitabira. Mbese bashishikajwe n’ibyo ubabwira? Baba se basubiza ibibazo ubabaza? Niba atari ko biri, genda ugira ibyo unonosora, kugeza ubwo uri bubone uburyo bwo gutangiza ibiganiro bwagufasha kugira icyo ugeraho.

4 Ibyagufasha kwibuka: Ku bantu benshi, kwibuka uburyo bwo gutangiza ibiganiro igihe bageze ku rugo bagiye kubwirizamo bijya bibagora. Niba nawe bikubaho se, waba waragerageje gukora imyitozo y’uko watangiza ibiganiro, ukabikora uri hamwe n’undi muntu kandi mu ijwi riranguruye? Ibyo bishobora kugufasha gucengeza ibitekerezo mu bwenge bwawe no kubivuga mu buryo bworoheje kandi bukwiriye. Nanone bishobora kugufasha kumenya uko wabwiriza abantu bafite ibitekerezo binyuranye.

5 Ikindi kintu cyagufasha kwibuka, ni ukwandika ku gapapuro amagambo make azagufasha kwibuka uburyo bwo gutangiza ibiganiro, noneho ukajya ugatereraho akajisho igihe wegereye umuryango. Hari ababonye ko ubwo buryo bubafasha gushira igihunga, maze bakaganira n’abandi mu bwisanzure. Muri ubwo buryo, nidutegura neza bizadufasha kugaragariza abandi ko tubitayeho kandi bitume tunonosora uburyo dutangizamo ibiganiro igihe tubwiriza ubutumwa bwiza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze