Jya Wigisha Abicisha Bugufi Kugendera Mu Nzira Za Yehova
1. Guhindura abantu abigishwa bikubiyemo iki?
1 Abigishwa ba Kristo bo mu kinyejana cya mbere bavugwaga ko bari ab’“inzira” (Ibyak 9:2). Ibyo buri Mukristo w’ukuri wese abigaragariza mu mibereho ye yose (Imig 3:5, 6). Iyo tuyoborera abantu icyigisho cya Bibiliya, ntitugomba kubagezaho gusa ubumenyi nyakuri bushingiye kuri Bibiliya, ahubwo tugomba no kubafasha kugendera mu nzira za Yehova.—Zab 25:8, 9.
2. Ni iki cyashishikariza umwigishwa wa Bibiliya kumvira amategeko y’Imana?
2 Bafashe gukunda Yehova na Yesu: Kugira ngo abantu badatunganye bahindure imitekerereze yabo, imvugo yabo n’imyifatire yabo maze babihuze n’ibyo Imana ishaka, ntibyoroshye (Rom 7:21-23; Ef 4:22-24). Ariko kandi, gukunda Yehova n’Umwana we bituma abicisha bugufi bashobora kubigenza batyo (Yoh 14:15; 1 Yoh 5:3). Ni gute twafasha abigishwa ba Bibiliya kugira bene urwo rukundo?
3. Ni gute twafasha abigishwa gukunda Yehova na Yesu?
3 Fasha umwigishwa kumenya neza Yehova. Hari umuvandimwe wagize ati “abantu ntibashobora gukunda umuntu batazi. Ni yo mpamvu iyo ngitangira kubayoborera mbereka izina ry’Imana muri Bibiliya, kandi nkibanda ku mico ya Yehova.” Kwibanda ku rugero Yesu yatanze, ni bwo buryo bwiza bwatuma dufasha abandi kumenya Yehova by’ukuri (Yoh 1:14; 14:9). Nanone kandi, igihe mwiga igitabo Icyo Bibiliya yigisha, ujye ukoresha agasanduku k’isubiramo kari ku mpera ya buri gice kugira ngo ufashe umwigishwa gutekereza ku mico ihebuje y’Imana n’iy’Umwana wayo.
4. (a) Kuki abigishwa bamwe na bamwe bumva kubwiriza bibagoye? (b) Ni gute twafasha abo tuyoborera icyigisho cya Bibiliya kugira ngo batangire kwifatanya mu murimo wo kubwiriza?
4 Jya ubabera urugero: Kubera ko twigisha abantu kandi tukabayobora, tubafasha gusobanukirwa icyo kugendera mu nzira z’Imana bisobanura binyuriye mu bikorwa byacu (1 Kor 11:1). Urugero, abigishwa ba Bibiliya benshi ntibamenyereye kubwiriza abantu batazi. Ni yo mpamvu tugomba kwihangana kandi tukagira ubuhanga kugira ngo tubafashe kugira urukundo, ukwizera n’ubutwari baba bakeneye kugira ngo bashobore gukora umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa (2 Kor 4:13; 1 Tes 2:2). Nitugira icyifuzo cyo gufasha abigishwa ba Bibiliya, bizadushishikariza kubaba hafi igihe bazaba batangiye gukora umurimo wo kubwiriza.
5. Ni gute gutanga urugero rwiza bifasha abigishwa ba Bibiliya kumenya icyo kumvira amategeko y’Imana bisobanura?
5 Urugero utanga rushobora kugira icyo rwungura abigishwa ba Bibiliya ku bihereranye n’ibindi bice by’ingenzi biranga imibereho ya gikristo. Iyo babonye ukuntu usura abarwayi cyangwa uko usuhuzanya urugwiro abantu baje mu materaniro y’itorero, babona ko ugaragaza urukundo (Yoh 15:12). Iyo wifatanya mu gukora isuku ku Nzu y’Ubwami cyangwa ugafasha abandi, icyo gihe uba ubigisha gukorera abandi (Yoh 13:12-15). Iyo bitegereje ukuntu woroshya ubuzima, bituma basobanukirwa amagambo agira ati “mubanze mushake Ubwami bw’Imana.”—Mat 6:33.
6. Iyo dufashije abicisha bugufi gukorera Yehova bigira izihe ngaruka?
6 Umurimo wo kwigisha abandi Ijambo ry’Imana no kubahindura abigishwa, usaba imihati myinshi. Ariko kandi, iyo tubonye abantu bicisha bugufi “bagendera mu kuri,” biradushimisha cyane.—3 Yoh 4.