Ibyahindutse mu gitabo Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
Urutonde rukurikira rugaragaza ibintu by’ingenzi byahindutse mu gitabo Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi! cyasohotse mu mwaka wa 1994 (mu Kinyarwanda). Uru rutonde ntirurimo imibare imwe n’imwe yahinduwe, urugero nk’ishobora kuboneka muri Annuaire ya vuba aha cyangwa mu bindi bitabo.
IGICE CYA 4
p. 19, ¶4, siba umurongo w’Ibyanditswe wa nyuma: Matayo 25:31-33
IGICE CYA 5
p. 24, ¶3, simbuza ibisobanuro biri ahagana hasi ku ipaji amagambo akurikira: * Niba ushaka ibisobanuro birambuye, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, ku ipaji ya 88-92 no ku ipaji ya 215-218, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
IGICE CYA 6
p. 30, ¶12, simbuza interuro ya gatandatu ibi bikurikira: Hanyuma, Umwami w’Abami w’Abaroma Konsitantino yahinduye “ubukristo” idini ryemewe na Leta, ari byo byaje kubyara amadini yiyita aya gikristo, aho Kiliziya na Leta byahuje imbaraga zabyo maze bigategeka mu gihe cy’imyaka igihumbi.
p. 32, agasanduku, simbuza paragarafu ya mbere ibi bikurikira: Ahagana mu kwezi k’Ukwakira mu mwaka wa 29, Yesu ari ku ruzi rwa Yorodani, yarabatijwe kandi asigirwa kuba Umwami wagenwe. Nyuma y’imyaka itatu n’igice, ni ukuvuga mu wa 33, yagiye mu rusengero rw’i Yerusalemu maze arwirukanamo abari bararuhinduye isenga y’abambuzi. Biragaragara ko ibyo bifitanye isano n’igihe cy’imyaka itatu n’igice, uhereye igihe Yesu yimikwaga mu ijuru mu kwezi k’Ukwakira 1914 kugeza ubwo yazaga kugenzura abiyitaga Abakristo, igihe urubanza rwatangiriraga mu nzu y’Imana (Matayo 21:12, 13; 1 Petero 4:17). Mu ntangiriro z’umwaka wa 1918, umurimo w’Ubwami ukorwa n’ubwoko bwa Yehova wararwanyijwe cyane. Cyari igihe cyo kugeragezwa ku isi hose, kandi abanyabwoba baracenshuwe. Muri Gicurasi 1918, abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bafungishije abari bahagarariye Watch Tower Society, ariko baza gufungurwa nyuma y’amezi icyenda. Nyuma yaho, ibirego by’ibinyoma baregwaga byaje kuvanwaho. Kuva mu wa 1919, umuteguro w’ubwoko bw’Imana, wari umaze kugeragezwa no gucenshurwa, watangiye kubwirizanya umwete Ubwami bwa Yehova buyobowe na Kristo Yesu, ugaragaza ko ari bwo byiringiro by’abantu bose.—Malaki 3:1-3.
IGICE CYA 8
p. 39, ¶8, umurongo wa 11, simbuza “amakosa 125” ibi bikurikira: amakosa 130
p. 40, ¶10, simbuza interuro ya nyuma ibi bikurikira: Mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika honyine, Abahamya ba Yehova bahatsindiye incuro 50.
IGICE CYA 10
p. 50, ¶11, simbuza ibisobanuro biri ahagana hasi ku ipaji ibi bikurikira: * Urugero, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Abakristokazi basenga Imana mu budahemuka bafite agaciro,” yasohotse mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2003.
IGICE CYA 11
p. 56, ¶9, simbuza igice cya kabiri cy’iyo paragarafu ibi bikurikira: Igazeti y’Umunara w’Umurinzi ibiduteramo inkunga isuzuma ingingo nk’izi zikurikira: “Mukomeze mwigerageze” na “Ntitukibaho ku bwacu.”* Tubifashijwemo n’ubwo bufasha bushingiye ku Byanditswe, nimucyo twisuzume cyane kandi twihatire kugendera mu budahemuka imbere ya Yehova, twicisha bugufi kandi tukabishyira mu isengesho.—Zaburi 26:1-3; 139:23, 24.
p. 56, ¶9, simbuza ibisobanuro biri ahagana hasi ku ipaji ibi bikurikira: * Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 2005, n’uwo ku ya 15 Werurwe 2005.
IGICE CYA 12
p. 61, ¶14, simbuza ibisobanuro biri ahagana hasi ku ipaji ibi bikurikira: # Igazeti y’Umunara w’Umurinzi yandikwa n’abo mu itsinda rya Yohana, ntiyahwemye kugaragaza ko byihutirwa gukoresha ubwo buryo tuba tubonye maze tukifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza; urugero, reba ingingo zikurikira: “Nimucyo twese dutangaze icyubahiro cya Yehova” na “Ijwi ryabo ryasakaye mu isi yose,” zasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 2004. Ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Hahirwa abahesha Imana ikuzo” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kamena 2004, yatsindagirije ibihereranye no kwinjira mu ‘irembo ryuguruye’ rigana mu murimo w’igihe cyose. Hari ukwezi kumwe ko mu mwaka wa 2005 kwabonetsemo umubare utubutse w’abapayiniya bagera kuri 1.093.552.
IGICE CYA 13
p. 69, ¶11, simbuza interuro ya nyuma ibi bikurikira: Mbere y’imyaka hafi 40, bari baragaragaje ko umwaka wa 1914 washyizweho ikimenyetso mu buhanuzi bwa Bibiliya, ko wari kuba iherezo ry’ibihe by’Abanyamahanga ryari gukurikirwa n’ibintu biteye ubwoba byari kubera ku isi.—Ibyahishuwe 1:10.
p. 71, ¶14, umurongo wa 5 n’uwa 6, “arenga miriyoni 27 [buri kwezi] mu wa 1990” bisimbuze: arenga miriyoni 59 mu wa 2006
p. 73, ¶23, umurongo wa 9, siba umurongo w’Ibyanditswe: Matayo 25:31
IGICE CYA 16
p. 90, ¶4, simbuza ibisobanuro bya kabiri biri ahagana hasi ku ipaji ibi bikurikira: * Niba ushaka ibisobanuro birambuye bigaragaza ko Yesu yicaye ku ntebe ye y’Ubwami mu wa 1914, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, ku ipaji ya 215-218, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
p. 90, ¶6, simbuza iyo paragarafu ibi bikurikira: Ariko se ubwo, kuki uwo Mwami wari umaze kwambikwa ikamba yagombaga kujya kurwana? Ni ukubera ko Ubwami bwe bwimitswe burwanywa cyane n’umwanzi mukuru wa Yehova, ari we Satani, hamwe n’abamukorera hano ku isi, baba bazi ko bamukorera cyangwa batabizi. Byonyine ukuvuka k’Ubwami kwagombaga guteza intambara ikaze mu ijuru. Yesu warwanye yitwa Mikayeli (bisobanurwa ngo “ni nde umeze nk’Imana?”), yanesheje Satani n’abadayimoni be maze abajugunya ku isi (Ibyahishuwe 12:7-12). Yesu yakomeje kugenda anesha mu myaka ibarirwa muri za mirongo yo mu ntangiriro z’umunsi w’Umwami, ari na ko abantu bagereranywa n’intama bakorakoranywaga. Nubwo isi yose ‘ikiyoborwa n’umubi,’ Yesu aracyakomeza kuragirana urukundo abavandimwe be basizwe hamwe na bagenzi babo, afasha buri wese muri bo kugira ngo ukwizera kwe kuneshe.—1 Yohana 5:19.
p. 91, ¶9, simbuza interuro ya nyuma ibi bikurikira: Bariyongera cyane mu bihugu byiganjemo idini Gatolika no mu bihugu byarimo itotezwa rikabije, urugero nko mu Budage, mu Butaliyani no mu Buyapani, aho Abahamya bakorana umwete umurimo wo kubwiriza barenga 600.000.—Yesaya 54:17; Yeremiya 1:17-19.
p. 94, ¶18, simbuza iyo paragarafu ibi bikurikira: Ubwo se twavuga ko ibyo ari ibigwi byo kuminuza byagezweho n’ikoranabuhanga mu bya gisirikare? Ibyo ahubwo biragaragaza ko ya farashi itukura itababarira igikomeza urugendo rwayo. Ariko se urwo rugendo ruzahereza he? Abahanga mu bya siyansi bavuga ko hashobora kuzabaho intambara y’ibitwaro bya kirimbuzi ikuruwe n’impanuka, hatabuze no kuba habaho indi ntambara y’ibitwaro bya kirimbuzi yashozwa ku bushake. Igishimishije ariko, ni uko uwicaye ku ifarashi y’umweru unesha, we afite ibindi ateganya.
p. 97, ¶28, simbuza iyo paragarafu ibi bikurikira: Ikintu cy’ingenzi twazirikana muri iki gihe, ni ukuntu “icyago giteza urupfu” cyoreka imbaga. Intambara ya Mbere y’Isi Yose ikimara koreka imbaga, giripe yiswe iya Hisipaniya yahitanye abantu basaga miriyoni 20 mu gihe cy’amezi make, hagati y’umwaka wa 1918 n’uwa 1919. Ku isi hose, agace karokotse icyo cyorezo ni akarwa gato kitwa Sainte-Hélène. Mu duce iyo ndwara yatsembyemo abantu, hategurwaga ahantu ho kurundanya imirambo y’abapfuye maze bakayitwika. Naho muri iki gihe, umubare w’abantu bahitanwa n’indwara z’umutima na kanseri, akenshi bitewe n’itabi, ni munini biteye ubwoba. Mu gihe cyiswe “igihe cyavumwe,” ni ukuvuga igihe cyo mu myaka ya za 80, imyifatire y’abantu yo kudakurikiza amahame yo muri Bibiliya yatumye icyorezo cya sida cyiyongera ku mubare w’“icyago giteza urupfu.” Mu mwaka wa 2000, Umuyobozi Mukuru w’urwego rushinzwe ubuvuzi wo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, yavuze ko sida “ishobora kuba ari yo ndwara y’icyorezo mbi kurusha izindi zose zabayeho mu isi.” Yavuze ko ku isi abantu bagera kuri miriyoni 52 banduye sida, kandi ko abagera kuri miriyoni 20 muri bo bapfuye. Mbega ukuntu abagize ubwoko bwa Yehova bamushimira ko inama zihuje n’ubwenge ziva mu Ijambo rye zibarinda ubusambanyi no gukoresha nabi amaraso, ari na byo indwara nyinshi zanduriramo muri iki gihe!—Ibyakozwe 15:28, 29; gereranya na 1 Abakorinto 6:9-11.
IGICE CYA 18
p. 106, ¶7, simbuza iyo paragarafu ibi bikurikira: Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yabaye imbarutso y’indi nkubi y’ihinduka. Intambara nto hamwe n’iterabwoba ryo mu rwego mpuzamahanga na byo ntibihwema guhungabanya isi. Ubwoba buterwa n’ibyihebe cyangwa ibihugu bikoresha ibitwaro byoreka imbaga, bitera abantu benshi kwibaza.
p. 106, simbuza ikibazo cya 7-9 (b) ibi bikurikira: Ihinduka ryabaye ku muryango wa kimuntu mu gihe cy’ukuhaba kwa Yesu, amaherezo ryari kuzatuma mu bantu habaho iyihe mimerere?
p. 107, ¶9, simbuza interuro ya gatatu ibi bikurikira: Nta gushidikanya ko iminsi y’umwijima yakurikiyeho yashohoje igice cy’ubuhanuzi bwa Yesu bwavugaga ibyo kuhaba kwe, amaherezo byari gutuma ‘amahanga ababara, akumirwa, abantu bakagushwa igihumura n’ubwoba no kwibwira ibyenda kuba mu isi’ (Luka 21:7-9, 25-31).*
p. 107, ¶11, simbuza interuro ya gatatu ibi bikurikira: Isi ya Satani yamenyeshejwe uwo muburo utangwa ku isi hose.*
p. 109, ¶17, siba interuro ya kabiri uvuye ku magambo yo mu Byahishuwe 6:12b, 13, ari yo iyi ikurikira: Ni indunduro y’igihe cy’ibyago Yesu yari yarahanuye mbere muri Matayo 24:29.
IGICE CYA 20
p. 123, ¶11, simbuza interuro ya kane ibi bikurikira: Mu gihe twandika ibi, ku isi hari ibihugu bisaga 125 bikoreshwamo uburyo bunyuranye bwa MEPS, ibyo bikaba byaratumye abagaragu ba Yehova bashobora gusohorera rimwe igazeti y’Umunara w’Umurinzi isohoka kabiri mu kwezi mu ndimi zirenga 130.
p. 128, ¶30, simbuza interuro ya nyuma ibi bikurikira: Ni abantu bake gusa, ni ukuvuga uwo ari we wese wo mu bantu 144.000 bashyizweho ikimenyetso uzaba akiriho, hamwe n’imbaga y’abantu benshi bagize izindi ntama ‘bazahagarara badatsinzwe,’ bakazarokokana na bo.—Yeremiya 35:19; 1 Abakorinto 16:13.
IGICE CYA 22
p. 143, simbuza agatwe gato ibi bikurikira: Icyago cy’inzige muri iki gihe
p. 146, ¶16, simbuza interuro zikurikira amagambo yo mu Byahishuwe 9:10 ibi bikurikira: Ayo magambo ashobora kuba asobanura iki? Mu gihe Abahamya ba Yehova bakora umurimo wabo wo kubwiriza iby’Ubwami, bakoresha amagambo n’ibitabo, ibyo bavuga biba bifite ubutware bushingiye ku Ijambo ry’Imana. Ubutumwa bwabo bumeze nk’imbori za sikorupiyo, kubera ko batangaza umunsi wo guhora kwa Yehova ubu wegereje (Yesaya 61:2). Mbere y’iherezo ry’ubuzima bw’inzige zo mu buryo bw’umwuka z’iki gihe, umurimo Yehova yazishinze wo gutangaza imanza ze uzaba waramaze gusohozwa, bityo bikazababaza abakobanyi bose binangiye.
p. 147, ¶17, simbuza ibisobanuro biri ahagana hasi ku ipaji ibi bikurikira: * Iyo gazeti yaje kwitwa Consolation mu wa 1937, hanyuma iza kwitwa Réveillez-vous! mu wa 1946.
p. 147, ¶19, simbuza umurongo wa 7-13 ibi bikurikira: (Matayo 24:3-14; Ibyahishuwe 12:1-10) Nanone icyo gitabo cyavugaga iby’inyandiko yasohokeye i Londres mu wa 1917, kandi yashyizweho umukono n’abakuru b’amadini bageze ku munani bavuzweho ko ari bamwe “mu bagize umubare w’abavugabutumwa bakomeye cyane mu isi.”
IGICE CYA 24
p. 160, ¶21, umurongo wa 11, simbuza “ku bagereranywa n’ihene” ibi bikurikira: ku barwanya Imana
p. 160, ¶21, umurongo wa 16, umurongo w’Ibyanditswe wo muri “Matayo 25:31-34, 41, 46” usimbuzwe: Abafilipi 1:27, 28
p. 160, simbuza ikibazo cya 21 (b) ibi bikurikira: Kuki ubutumwa bwiza ari ubutumwa bubi ku barwanya Imana?
IGICE CYA 25
p. 162, ¶4, simbuza ibisobanuro biri ahagana hasi ku ipaji ibi bikurikira: * Niba ushaka ibisobanuro birambuye ku byerekeye urwo rusengero rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Urusengero Rukuru rwo mu Buryo bw’Umwuka rwa Yehova,” yasohotse mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Nyakanga 1996, n’ifite umutwe uvuga ngo “Urusengero rw’Ukuri rwo Kuyoboka Imana,” yasohotse mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Werurwe 1973 (mu Gifaransa).
p. 162, ¶5, simbuza interuro ya gatatu ibi bikurikira: Dukurikije ubuhanuzi bw’Ibyanditswe bya Giheburayo, icyo gikorwa cyo kugera urusengero kitwizeza ko ubutabera bwari kuzakoreshwa hakurikijwe amahame atunganye ya Yehova.
p. 162, ¶7, simbuza interuro ya kabiri uvuye ku magambo yo mu Byahishuwe 11:2 ibi bikurikira: Nk’uko tuzabibona, aha harerekeza ku mezi nyamezi 42 ahera mu Kuboza 1914 kugeza muri Kamena 1918, ubwo abiyitaga Abakristo bose bageragezwaga bikomeye.
p. 164, ¶12, simbuza interuro ya gatatu ibi bikurikira: Byongeye kandi, mu itangira ry’umunsi w’Umwami, habayeho igihe cyihariye cy’imyaka itatu n’igice, ari cyo abagaragu b’Imana bahuriyemo n’ingorane zikomeye, kandi ibyo bikaba byarahuzaga n’ibyahanuwe hano; icyo gihe kikaba cyaratangiye mu Kuboza 1914 kugeza muri Kamena 1918.
p. 165, simbuza amagambo asobanura ifoto ibi bikurikira: Umurimo wo kubaka bundi bushya wakozwe na Zerubabeli na Yeshuwa wagaragazaga ko ku munsi w’Umwami intangiriro idashamaje yari gukurikirwa n’ukwiyongera gukomeye kw’Abahamya ba Yehova. Amazu nk’aya yagaragajwe haruguru ari i Brooklyn ho muri New York, yaraguwe cyane kugira ngo ahuze n’ibikenewe
p. 165, ¶15, umurongo wa 4, simbuza “(Matayo 17:1-3; 25:31)” ibi bikurikira: (Matayo 17:1-3)
IGICE CYA 26
p. 175, ¶12, simbuza ibisobanuro biri ahagana hasi ku ipaji ibi bikurikira: * Umwanditsi w’amateka w’Umuroma witwa Tacite avuga ko igihe Yerusalemu yafatwaga mu wa 63 Mbere ya Yesu, Cneius Pompeius yinjiye mu buturo bwera bw’urusengero asanga nta kintu kirimo. Nta sanduku y’isezerano yarimo.—Tacitus History, 5.9.
IGICE CYA 27
p. 185, agasanduku, simbuza paragarafu ya gatandatu ibi bikurikira: Muri Hisipaniya, ingo z’Abakristo zaratewe maze bacibwa amande kandi barafungwa bazira ko ngo bakoze “icyaha kibi” cyo kuba baravuze ibyerekeye Imana bakanakora amateraniro ya gikristo. Iryo totezwa ryaje kurangira mu wa 1970, igihe ubutegetsi bwahinduraga uko bwafataga andi madini atari Gatolika, bityo Abahamya ba Yehova bagahabwa ubuzima gatozi.
p. 185, ¶28, simbuza interuro ebyiri zibanza ibi bikurikira: Urwo ruzi rw’ibitotezo bikaze rwarenze inkombe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Mu Burayi, Abahamya bagera ku 12.000 bafungiwe mu bigo ishyaka rya Nazi ryakoranyirizagamo imfungwa, kandi abagera ku 2.000 bahasize ubuzima.
IGICE CYA 28
p. 187, ¶4, simbuza ibisobanuro biri ahagana hasi ku ipaji ibi bikurikira: * Niba wifuza ibisobanuro birambuye, reba ku ipaji ya 165-179, mu gitabo Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
p. 190, ¶15, simbuza interuro eshatu zibanza ibi bikurikira: Iyo ntambara yateje akaga gakomeye umutwe wa karindwi w’inyamaswa wategekaga. U Bwongereza hamwe n’ibindi bihugu by’i Burayi, byatakaje umubare uteye ubwoba w’abasore babyo. Mu wa 1916, mu ntambara imwe gusa ikaze yabereye ku Ruzi rwa Somme, hapfuye abasirikare b’Abongereza 420.000, ab’Abafaransa 194.000, n’ab’Abadage 440.000, ni ukuvuga abarenga 1.000.000.
p. 192, ¶22, inkingi ya 2, simbuza umurongo wa 2-3 ibi bikurikira: Ibigeregezo byabo byageze ahakomeye muri Kamena 1918,
IGICE CYA 29
p. 202, ¶14, simbuza umurongo wa 1-3 ibi bikurikira: Abo 144.000 “bacunguwe ngo bakurwe mu isi,” “bacunguwe mu bantu.” Bafatwa nk’abana b’Imana, kandi nibamara
IGICE CYA 30
p. 206, ¶3, simbuza interuro ya kabiri ibi bikurikira: Dutekereze gato: byagenze bite nyuma y’umwaka wa 539 Mbere ya Yesu, igihe Babuloni ya kera yari imaze kugwa?
p. 209, ¶10, simbuza umurongo wa 1 ibikurikira: Nyuma gato y’umwaka wa 1870, Abakristo basizwe batangiye
p. 209, ikibazo cya 10 gisimbuzwe ibi bikurikira: Habaye iki nyuma gato y’umwaka wa 1870, kandi se Babuloni Ikomeye yabyifashemo ite?
p. 211, ¶23, simbuza interuro ya kabiri, iya gatatu n’iya kane ibi bikurikira: Iryo tegeko rituruka “mu rusengero” binyuriye kuri marayika, maze Yesu agahita aryumvira. Guhera mu wa 1919, yabanje kurangiza umurimo w’isarura ry’abantu 144.000 akoresheje abamarayika be (Matayo 13:39, 43; Yohana 15:1, 5, 16). Hanyuma hakurikiyeho isarura ryo gukorakoranya imbaga y’abantu benshi bagize izindi ntama (Yohana 10:16; Ibyahishuwe 7:9).
IGICE CYA 32
p. 231, ¶27, simbuza igice cya nyuma cy’iyo paragarafu gikurikira umurongo wo muri “Matayo 24:42, 44” ibi bikurikira: (Matayo 24:42, 44; Luka 12:37, 40). Intumwa Pawulo yasubiye muri ayo magambo agira ati “umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’uko umujura aza nijoro. Ubwo bazaba bavuga bati ‘ni amahoro, nta kibi kiriho,’ ni bwo kurimbuka kuzabatungura.” Satani ni we wihishe inyuma y’ibinyoma ibyo ari byo byose bitangazwa n’abavuga ko hari “amahoro, nta kibi kiriho.”—1 Abatesalonike 5:2, 3.
IGICE CYA 33
p. 243, ¶21, simbuza interuro ebyiri za nyuma ibi bikurikira: Uko bigaragara, Papa ntiyibanze kuri Yesu Kristo cyangwa Ubwami bw’Imana muri iyo disikuru ye. Mu gihe cy’uruzinduko yagiriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Nzeri 1987, hari ikinyamakuru cyagize kiti “Yohana Pawulo wa 2 yibanze ku ruhare rwiza Umuryango w’Abibumbye wagira mu guteza imbere isi yose kugira ngo igere ku . . . ‘bumwe n’ubufatanye bushyashya mpuzamahanga.’”—The New York Times.
IGICE CYA 34
p. 246, ¶1, simbuza interuro ibanziriza iya nyuma ibi bikurikira: Ariko kandi, iby’iryo yerekwa byasohoye mu buryo butangaje muri iki gihe.
p. 250, ¶12, ibisobanuro bya kabiri biri ahagana hasi ku ipaji, simbuza “1981” ibi bikurikira: 1993
p. 251, ¶14, simbuza iyo paragarafu ibi bikurikira: Mu myaka ya vuba aha, abanyapolitiki bagiye bakoresha interuro ivuga ngo “ni amahoro, nta kibi kiriho” bagaragaza imigambi yabo. Ese iyo mihati abategetsi b’isi bashyiraho yaba ari intangiriro y’isohozwa ry’ibivugwa mu 1 Abatesalonike 5:3? Cyangwa Pawulo yavugaga ikindi kintu cyihariye giteye ubwoba, ku buryo isi yose yari kuzakibona? Kubera ko akenshi ubuhanuzi bwa Bibiliya busobanuka mu buryo bwuzuye nyuma gusa y’uko busohoye cyangwa mu gihe burimo busohora, bizadusaba gutegereza tukareba. Hagati aho, uko amahoro n’umutekano amahanga yasa n’aho yagezeho byaba biri kose, Abakristo bazi ko muri rusange nta kizaba cyahindutse. Ubwikunde, inzangano, ubugizi bwa nabi, ingo zisenyuka, ubwiyandarike, indwara, agahinda n’urupfu bizakomeza kubaho. Ni yo mpamvu wowe nta rusaku rw’abavuga ko hari “amahoro, nta kibi kiriho” rwagombye kukuyobya nukomeza kuba maso ukamenya icyo ibibera mu isi bisobanura kandi ugakomeza kwita ku miburo y’ubuhanuzi bw’Ijambo ry’Imana.—Mariko 13:32-37; Luka 21:34-36.
IGICE CYA 36
p. 259, ¶4, simbuza interuro ebyiri za nyuma ibi bikurikira: Mu mwaka wa 1914 Yesu yicaye ku ntebe y’Ubwami mu ijuru, kandi kuva icyo gihe afite ubutware ku isi ari Umwami n’Umucamanza ufatanyije na Yehova. Birakwiriye rero ko yaba ari we utangaza ukugwa kwa Babuloni Ikomeye.
p. 260, ¶9, simbuza interuro enye zibanza ibi bikurikira: Ukugwa kwa Babuloni ya kera mu wa 539 Mbere ya Yesu kwabaye intangiriro yo gucishwa bugufi kwamaze igihe, kukaza gusozwa n’irimbuka ry’uwo murwa. Mu buryo nk’ubwo, kuva mu ntambara ya mbere y’isi yose imbaraga z’idini rikomoka i Babuloni zatangiye gucogora mu buryo bugaragara ku isi hose. Mu Buyapani, gusenga Umwami w’Abami by’abayoboke b’idini rya Shinto byaraciwe nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose.
p. 265, ¶22, siba umurongo w’Ibyanditswe wa nyuma:—Gereranya na Matayo 24:15, 16.
IGICE CYA 38
p. 277, ¶17, simbuza interuro ebyiri za nyuma ibi bikurikira: Nta gushidikanya ko Kristo namara gutsinda burundu, abarokotse bo mu basizwe bazaba bakiri ku isi bazahita bajya mu ijuru, aho bazaherwa ingororano yabo maze bakifatanya na bagenzi babo bagize itsinda ry’umugeni. Hanyuma, mu gihe cyagenwe n’Imana, ni bwo ubukwe bw’Umwana w’intama buzaba.
p. 277, ¶18, simbuza interuro ya mbere ibi bikurikira: Amagambo y’ubuhanuzi ari muri Zaburi ya 45, asobanura uko ibintu bizakurikirana.
IGICE CYA 39
p. 281, ¶10, simbuza interuro ebyiri za nyuma ibi bikurikira: Byongeye kandi, “abamarayika bose” bazakorera Yesu uzaba yicaye ku ntebe ye y’Ubwami y’icyubahiro acira imanza amahanga n’abantu bo mu isi (Matayo 25:31, 32). Nta gushidikanya ko muri iyo ntambara ya nyuma, igihe imanza z’Imana zizasohozwa burundu, Yesu azongera guherekezwa n’abamarayika be.
IGICE CYA 41
p. 296, ¶5, simbuza interuro eshatu zibanza ibi bikurikira: Ni nde uzaba ushigaje gucirwa urubanza nyuma yo guhunga kw’isi n’ijuru bya kera? Si abasigaye bo mu Bakristo basizwe 144.000, kuko bazaba baramaze gucirwa urubanza no gushyirwaho ikimenyetso. Nihaba hakiri abo muri bo bazaba bakiri ku isi nyuma ya Harimagedoni, bazagomba gupfa nyuma yaho gato maze bahabwe ingororano yabo mu ijuru binyuriye ku muzuko (1 Petero 4:17; Ibyahishuwe 7:2-4).
IGICE CYA 43
p. 311, ¶19, simbuza interuro zikurikira imirongo yo mu “Byahishuwe 11:15; 12:10” ibi bikurikira: Mu minsi y’imperuka, umwuka n’umugeni bagiye batumirira abantu bari mu mimerere ikwiriye kuza kujyana amazi y’ubugingo ku buntu. Abo bantu bazakomeza kubona ayo mazi kugeza ku iherezo ry’iyi si no kugeza mu isi nshya, ubwo Yerusalemu nshya ‘izamanuka iva mu ijuru ku Mana.’—Ibyahishuwe 21:2.
p. 312, ¶26, simbuza interuro ebyiri zibanza ibi bikurikira: Ibyo biti byuhirwa neza n’amazi y’umugezi, bigereranya abantu 144.000 bagize umugore w’Umwana w’Intama. Mu gihe bari ku isi na bo bungukirwa n’uburyo bwateganyijwe n’Imana bwo gutanga ubuzima binyuriye kuri Yesu Kristo. Birashimishije kumenya ko mu buryo bw’ubuhanuzi, abo bavandimwe ba Yesu babyawe binyuze ku mwuka bitwa “ibiti byo gukiranuka” (Yesaya 61:1-3; Ibyahishuwe 21:6).