Agasanduku k’ibibazo
◼ Ni gute indirimbo ibimburira Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, Iteraniro ry’Umurimo, Iteraniro ry’Abantu Bose hamwe n’Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi yagombye gutangizwa, kandi se yagombye gutangizwa na nde?
Indirimbo zatoranyijwe zibimburira Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi rya buri cyumweru, ziba ziri muri Porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi iba mu mugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami w’Ukwakira. Indirimbo ibanziriza Iteraniro ry’Umurimo rya buri cyumweru hamwe n’isoza, ziba ziri ku ipaji ya 2 y’Umurimo Wacu w’Ubwami. Mu buryo nk’ubwo, indirimbo ziba zizaririmbwa mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi cya buri cyumweru ziba ziri ku ipaji ya 2 ya buri gazeti y’Umunara w’Umurinzi. Indirimbo zatoranyijwe ziba ari kimwe mu bigize iteraniro rifitanye isano na zo, kandi zagombye gutangizwa n’umuvandimwe uyoboye iryo teraniro aho kuba uwahagarariye iteraniro ryabanjirije iryo.
Urugero: umugenzuzi w’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi azajya aha ikaze abateranye, atangize indirimbo ibanza, ayobore ishuri, hanyuma asabe umuvandimwe uri butange ikiganiro cya mbere mu Iteraniro ry’Umurimo kuza kuri platifomu. Uwo muvandimwe ufite icyo kiganiro cyo mu Iteraniro ry’Umurimo ni we wagombye gutangiza indirimbo ibimburira Iteraniro ry’Umurimo.
Mu buryo nk’ubwo, uhagarariye ni we uzajya atangiza Iteraniro ry’Abantu Bose. Azajya aha ikaze abateranye bose abigiranye urugwiro, maze abasabe kwifatanya mu kuririmba indirimbo ibanza izaba yatoranyijwe n’umuvandimwe uri butange disikuru. Uwo muvandimwe uhagarariye (cyangwa wenda undi muvandimwe wujuje ibisabwa watoranyijwe mbere y’igihe) azatangiza amateraniro n’isengesho. Uhagarariye azajya aha ikaze utanga disikuru kandi avuge umutwe w’iyo disikuru. Nyuma ya disikuru, aho kugira ngo uhagarariye asubiremo muri make ibyo uwatanze disikuru yavuze, azajya avuga amagambo make yo gushimira ku bw’izo nyigisho. Azatangaza umutwe wa disikuru y’abantu bose yo mu cyumweru gitaha, hanyuma atumirire abateranye bose gukurikira Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Si ngombwa ko uhagarariye asaba abateze amatwi koherereza intashyo zuje urukundo abagize itorero uwaje gutanga disikuru yaturutsemo. Hanyuma, uhagarariye azasaba uyobora Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi kuza kuri platifomu.
Uyobora Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi azatangiza indirimbo ibanza ijyanye n’icyo cyigisho. Azayobora icyo cyigisho mu buryo buhuje n’amabwiriza yatanzwe, hanyuma avuge indirimbo isoza. Uwayoboye Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi buri gihe azajya asaba umuvandimwe watanze disikuru y’abantu bose gutanga isengesho risoza.
Nitwubahiriza aya mabwiriza, bizatuma amateraniro yacu ayoborwa kimwe mu matorero yose.