ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 6/07 p. 1
  • Jya ukomeza ‘kwera imbuto nyinshi’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya ukomeza ‘kwera imbuto nyinshi’
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Ibisa na byo
  • ‘Mwere imbuto nyinshi’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Bagomba kuba amashami yera imbuto kandi bakaba incuti za Yesu
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • “Wite kuri uyu muzabibu!”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
km 6/07 p. 1

Jya ukomeza ‘kwera imbuto nyinshi’

1 Yesu yakoresheje imvugo y’ikigereranyo maze yigereranya n’umuzabibu w’ukuri, agereranya Se n’Umuhinzi, naho abigishwa be basizwe abagereranya n’amashami y’uwo muzabibu. Igihe Yesu yasobanuraga umurimo w’uwo Muhinzi wo mu buryo bw’ikigereranyo, yatsindagirije akamaro ko kuguma ku muzabibu (Yoh 15:1-4). Isomo twakuramo ni uko umuntu wese ufitanye na Yehova imishyikirano myiza, agomba kumera nk’ishami ryera imbuto ry’uwo ‘muzabibu w’ukuri’ ari wo Yesu Kristo. Tugomba gukomeza kwera imbuto nyinshi z’“umwuka” n’imbuto nyinshi z’Ubwami.—Gal 5:22, 23; Mat 24:14; 28:19, 20.

2 Imbuto z’umwuka: Urugero tugaragazamo imbuto z’umwuka, ni rwo ahanini rugaragaza amajyambere yacu yo mu buryo bw’umwuka. Mbese wihatira kwitoza kugaragaza imbuto z’umwuka w’Imana, wiyigisha Ijambo ry’Imana buri munsi kandi ukaritekerezaho (Fili 1:9-11)? Ntugatinye gusenga usaba umwuka wera, kuko ushobora kugufasha kugira imico ihesha Yehova ikuzo kandi nawe ikagufasha gukomeza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.—Luka 11:13; Yoh 13:35.

3 Nanone, kwitoza kugaragaza imbuto z’umwuka bizatuma tuba ababwiriza bagira ishyaka. Urugero: nubwo tuba dufite gahunda zicucitse, urukundo no kwizera bituma dushakisha umwanya kugira ngo buri gihe twifatanye mu murimo wo kubwiriza. Imbuto z’umwuka urugero, nk’amahoro, kwihangana, kugira neza, kugwa neza no kwirinda zidufasha kwitwara neza ku baturwanya. Ibyishimo bituma tunyurwa mu murimo wo kubwiriza, kabone n’iyo abantu baba batitabira ibyo tubabwira.

4 Imbuto z’Ubwami: Nanone twifuza kwera imbuto z’Ubwami. Ibyo bikubiyemo gutamba ‘igitambo cy’ishimwe, ari cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina rya [Yehova]’ (Heb 13:15). Ibyo tubikora tubwirizanya umwete ubutumwa bwiza kandi nta gucogora. Mbese wihatira kurushaho kwera imbuto nyinshi z’Ubwami, unonosora umurimo wawe wo kubwiriza?

5 Yesu yagaragaje ko abigishwa be b’indahemuka batari kwera imbuto zingana (Mat 13:23). Ku bw’ibyo, aho kwigereranya n’abandi, tujye duha Yehova ibyiza kurusha ibindi (Gal 6:4). Nitwifashisha Ijambo ry’Imana maze tugasuzuma imimerere turimo tutibereye, bizadufasha gukomeza guhesha Yehova ikuzo ‘twera imbuto nyinshi.’—Yoh 15:8.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze