Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Nyak.
“Urupfu rw’abo twakundaga rushobora kudutera agahinda kenshi. Mbese utekereza ko hari ikintu kibavamo kigakomeza kubaho? [Reka asubize.] Yesu yatanze iri sezerano ritera inkunga. [Soma muri Yohana 5:28, 29.] Kubera ko Yesu yavuze ko umuzuko ugiye ‘kuza’, iyi gazeti yifashisha Bibiliya igasobanura aho abapfuye bari muri iki gihe.”
Réveillez-vous! Juillet
“Abantu benshi bakora uko bashoboye kose kugira ngo babe abantu beza kandi bakumva ko kuba umuntu mwiza ari by’ingenzi. Mbese nawe ni uko ubona ubuzima? [Reka asubize.] Zirikana akaga gashobora guterwa no kubona icyiza mu buryo bunyuranye n’uko Imana ikibona. [Soma mu Migani 14:12.] Iyi ngingo isobanura icyo kuba umuntu mwiza mu maso y’Imana bisobanura.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 20.
Umunara w’Umurinzi 1 Kan.
“Nifuzaga kumenya icyo utekereza kuri iki kintu Yesu yavuze. [Soma muri Matayo 5:3.] Mbese utekereza ko kugirana imishyikirano myiza n’Imana ari iby’ingenzi kugira ngo umuntu agire ibyishimo? [Reka asubize.] Iyi gazeti igaragaza icyo Bibiliya ivuga ku biheranye no kugirana n’Imana imishyikirano nyakuri n’uko twayigeraho.”
Réveillez-vous! Août
“Utekereza ko ari he ababyeyi bashobora kubona inama zabafasha by’ukuri? [Reka asubize.] Zirikana iri sezerano ryatanzwe muri Bibiliya. [Soma muri 2 Timoteyo 3:16.] Iyi gazeti yerekana ukuntu Bibiliya ishobora guha ababyeyi inama z’ingirakamaro zabafasha kurera neza abana babo.”