Porogaramu nshya y’umunsi w’Ikoraniro Ryihariye
Porogaramu y’umunsi w’ikoraniro ryihariye ryo mu mwaka w’umurimo wa 2008, izaba ifite umutwe ugira uti “Yehova ‘ni umubumbyi wacu, natwe turi ibumba,’” ukaba ushingiye muri Yesaya 64:7. Inama zishingiye ku Byanditswe tuzahabwa binyuriye kuri iyo porogaramu, zizatuma turushaho gusobanukirwa ubwenge bw’Umubumbyi wacu Mukuru Yehova, gukiranuka kwe, imbaraga ze n’urukundo rwe.
Disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Tube nk’ibikoresho bikoreshwa iby’icyubahiro mu murimo” izatangwa n’umugenzuzi w’akarere, izagaragaza ukuntu abantu benshi muri iki gihe babona imigisha ikungahaye bayikesha kumenya ukuri no kukugeza ku bandi. Disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Gufata igihe cyo gutekereza bizakurinda,” izagaragaza ukuntu gutekereza twitonze ku mahame akiranuka ya Yehova biturinda. Umushyitsi azageza ku bateranye disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Ntimwishushanye n’iyi si” n’ifite umutwe uvuga ngo “Jya wemera ko Umubumbyi Mukuru akubumba.” Ababyeyi n’abakiri bato bazabonera inkunga muri disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Abakiri bato bemera gukoreshwa na Yehova” n’indi ifite umutwe uvuga ngo “Uruhare rw’ingenzi ababyeyi bagira mu kubumba.” Binyuriye ku byerekanwa no kumva abazagira ibyo babazwa, tuzishimira kumva no kureba ibyo abavandimwe na bashiki bacu bageraho mu murimo wabo. Abifuza kugaragaza ko biyeguriye Imana babatizwa mu mazi, bagombye kubimenyesha umugenzuzi uhagarariye itorero vuba uko bishoboka kose. Uzibuke kwitwaza igazeti y’Umunara w’Umurinzi izigwa mu cyumweru cya porogaramu y’umunsi w’ikoraniro ryihariye.
Icyo Umubumbyi Mukuru yiyemeje gukora cyose aragisohoza. Ariko kandi, buri wese muri twe ni we ugomba guhitamo uko azitabira ukuntu Umubumbyi Mukuru amubumba. Iyo ibumba riri ku ruganzo rw’umubumbyi aba ashobora kurikoramo igikoresho ashaka, akagisena maze kigahinduka igikoresho gifite akamaro. Uko ni na ko bimeze ku bantu bagandukira amahame ya Yehova kandi bakemera ko abakosora. Iyo twumviye Yehova, tuba duhesha ubutegetsi bwe ikuzo kandi biduhesha imigisha myinshi.