ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 10/07 p. 8
  • Twese duterane inkunga

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Twese duterane inkunga
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Ibisa na byo
  • ‘Pawulo ababonye ashimira Imana kandi bimutera inkunga’
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
  • Bakorana umwete kugira ngo badufashe
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Uburyo abagenzuzi basura amatorero ari ibisonga byizerwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Abagenzuzi baragira umukumbi
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
km 10/07 p. 8

Twese duterane inkunga

1. Ni ubuhe buryo bwihariye tubona mu gihe cy’uruzinduko rw’abagenzuzi basura amatorero?

1 Intumwa Pawulo yandikiye itorero ry’i Roma ati “nifuza kubonana namwe kugira ngo mbahe impano y’umwuka ngo ibakomeze, tubone uko duhumurizanya mwebwe nanjye, mpumurizwe no kwizera kwanyu namwe mube muhumurijwe n’ukwanjye” (Rom 1:11, 12). Muri iki gihe, uruzinduko rw’abagenzuzi basura amatorero rutuma haboneka uburyo nk’ubwo bwo guterana inkunga.

2. Kuki itorero rimenyeshwa mbere y’igihe uruzinduko rw’umugenzuzi w’akarere?

2 Itorero: Ubusanzwe, itorero rimenyeshwa uruzinduko rw’umugenzuzi w’akarere mbere y’amezi atatu. Ibyo bituma twitegura hakiri kare kugira ngo tuzungukirwe mu buryo bwuzuye (Efe 5:15, 16). Niba ufite akazi ushobora gusaba uruhushya kugira ngo uzifatanye mu murimo wo kubwiriza muri icyo cyumweru. Hari abakora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha mu kwezi umugenzuzi aba yasuye itorero ryabo. Niba hari aho wari kuzajya, mbese wagira icyo uhindura kuri gahunda yawe kugira ngo uzaboneke muri icyo cyumweru?

3. Ni iki twakora mu gihe cy’uruzinduko rw’umugenzuzi kugira ngo duterwe inkunga?

3 Intego y’ibanze y’uruzinduko rw’umugenzuzi w’akarere ni iyo gutera ababwiriza inkunga no kubatoza mu murimo wo kubwiriza. Mbese ushobora gusaba kubwirizanya na we cyangwa kubwirizanya n’umugore we niba yarashatse? Umugenzuzi w’akarere yishimira kubwirizanya n’ababwiriza batandukanye, hakubiyemo abataraba inararibonye cyangwa abifuza kurushaho kugira ubuhanga bwo kubwiriza. Twese dushobora kwigira ku buryo akoresha atangiza ibiganiro mu murimo wo kubwiriza kandi tugashyira mu bikorwa ibitekerezo ashobora kutugezaho mu bugwaneza (1 Kor 4:16, 17). Kumutumira ngo musangire amafunguro bizatuma murushaho guterana inkunga (Heb 13:2). Jya utega amatwi witonze kuko disikuru atanga aba yazihuje n’ibyo itorero rikeneye.

4. Ni gute dushobora gutera inkunga umugenzuzi w’akarere kacu?

4 Umugenzuzi w’akarere: Intumwa Pawulo na we yari ameze nk’abandi bavandimwe bo mu matorero. Yahanganye n’ibibazo n’imibabaro ndetse yifuzaga guterwa inkunga kandi akabyishimira (2 Kor 11:26-28). Igihe Pawulo yari afunzwe maze abagize itorero ry’i Roma bakamenya ko yaje iwabo, bamwe muri bo bakoze urugendo rw’ibirometero 74 bamusanganira ku Isoko rya Apiyo. Bibiliya igira iti “maze Pawulo ababonye ashimira Imana kandi bimutera inkunga” (Ibyak 28:15, NW). Muri ubwo buryo, namwe mushobora gutera inkunga umugenzuzi w’akarere kanyu. Mujye mubaha “icyubahiro incuro ebyiri,” mushishikarira gushyigikira uruzinduko rwabo (1 Tim 5:17). Mujye mumushimira kubera imihati ashyiraho kugira ngo abafashe kandi mubigaragaze mubikuye ku mutima. We n’umugore we bazashimishwa no kubona ukwizera kwanyu, urukundo rwanyu no kwihangana kwanyu.—2 Tes 1:3, 4.

5. Kuki twese dukeneye inkunga muri iki gihe?

5 Ni nde muri twe udakeneye guterwa inkunga muri ibi ‘bihe birushya,’ (2 Tim 3:1)? Uhereye ubu iyemeze kwifatanya mu buryo bwuzuye mu cyumweru cyihariye tumara turi kumwe n’umugenzuzi w’akarere. Ari abagenzuzi basura amatorero ari n’ababwiriza, bose bashobora guterana inkunga. Muri ubwo buryo, tuzakomeza ‘guhumurizanya no kubakana.’—1 Tes 5:11, NW.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze