ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 11/07 p. 1
  • Tugeza ku bandi ibyiringiro byacu by’Ubwami

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Tugeza ku bandi ibyiringiro byacu by’Ubwami
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Ibisa na byo
  • Komeza kugira ibyiringiro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Iringire Yehova kandi ugire ubutwari
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Ni hehe wakura ibyiringiro nyakuri?
    Nimukanguke!—2004
  • Ibyo twiringiye bizabaho rwose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
km 11/07 p. 1

Tugeza ku bandi ibyiringiro byacu by’Ubwami

1 Muri ibi bihe birushya by’iminsi y’imperuka, abantu benshi bo muri iyi si nta byiringiro bafite (Efe 2:12). Abandi biringira ubutunzi, abategetsi b’abantu, siyansi yo muri iki gihe n’ibindi. Nyamara ariko, ibyo ntibihuje n’ubwenge. Mbega ukuntu twishimira kuba dufite ibyiringiro nyakuri by’igihe kizaza bimeze nk’‘igitsika ubwato gikomeza ubugingo bwacu, bidashidikanywaho kandi bihamye!’—Heb 6:19.

2 Igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka isi, icyo gihe isi izahinduka paradizo. Abantu twakundaga bapfuye bazazuka (Ibyak 24:15). Ubukene, akarengane, uburwayi, gusaza n’urupfu ntibizongera kubaho ukundi (Zab 9:19; Mat 12:20, 21; Ibyah 21:3, 4). Ayo ni amwe mu masezerano ya Yehova ari hafi gusohozwa. Kimwe mu bintu bigize ibyiringiro byacu utegerezanyije amatsiko ni ikihe?

3 Dutangaza ubutumwa bwiza: Ntitugomba kwihererana ibyiringiro byacu by’Ubwami. Urukundo dukunda Imana na bagenzi bacu rudushishikariza kwigana Yesu no “gutangariza abakene ubutumwa bwiza, . . . gutangariza imbohe ko zibohowe, n’impumyi ko zihumuwe, no kubohora abashenjaguwe” (Luka 4:18). Intumwa Pawulo yabwirizaga ubutumwa bwiza mu isoko n’ahandi hantu hose yashoboraga kubona abantu. Yashishikariraga cyane gukora umurimo wo kubwiriza (Ibyak 18:5). Kwigana urugero rwe dukorana umwete umurimo bizatuma “imihangayiko yo muri iyi si n’imbaraga zishukana z’ubutunzi” bidapfukirana ibyiringiro byacu bya gikristo.—Mar 4:19.

4 Iyo duhuye n’abantu bitabira ubutumwa bw’Ubwami mu rugero ruto cyane, abatabwitabira cyangwa abaturwanya, ibyiringiro byacu by’Ubwami ntibicogora. ‘Dukomeza kwatura ibyiringiro byacu tudahungabana’ (Heb 10:23). ‘Ubutumwa bwiza ntibudukoza isoni’ (Rom 1:16). Nitugaragaza ko dukomeye ku byiringiro byacu kandi tugakomeza gushyiraho imihati, amaherezo hazagira abadutega amatwi.

5 Nubwo bikwiriye ko twerekeza ibitekerezo by’abantu ku mimerere yo muri iyi si igenda irushaho kuzamba isohoza ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, ntituri ababwiriza bavuga ibiteye ubwoba. Ahubwo umurimo wacu wibanda ku byiringiro byacu by’Ubwami, ari byo butumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Nimucyo tubwirize ubwo butumwa bwiza dufite icyizere n’umwete ‘kugira ngo dukomeze kwizera tudashidikanya rwose ibyo twiringiye kugeza ku mperuka.’—Heb 6:11.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze