ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 3/08 p. 3
  • Agasanduku k’ibibazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Agasanduku k’ibibazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
  • Ibisa na byo
  • Agasanduku k’Ibibazo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Agasanduku k’ibibazo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Kuki twagombye kwitondera uko twambara n’uko twirimbisha?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Kwambara imyambaro ikwiriye bigaragaza ko twubaha Imana
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
km 3/08 p. 3

Agasanduku k’ibibazo

◼ Twagombye kwambara dute igihe tugiye gusura amazu akoreshwa n’umuteguro wa Yehova?

Hirya no hino ku isi hari Amazu y’Ubwami, Amazu y’Amakoraniro hamwe na za Beteli. Ayo mazu yagenewe gukorerwamo umurimo wa Yehova, ni amazu aciriritse, afite isuku kandi yitabwaho ku buryo usanga yiyubashye. Ibyo bitandukanye cyane n’ibyo tubona muri iyi si ya Satani. Mu gihe tugiye gusura ayo mazu twagombye kuba tugaragara ko turi abantu ba Yehova kandi ko dukora ibyo ashaka.

Twebwe Abakristo “tugaragaza ko dukwiriye kuba abakozi b’Imana” mu buryo bwose. Ibyo bikubiyemo kwambara no kwirimbisha mu buryo bukwiriye (2 Kor 6:3, 4). Nanone twagombye kugira imyifatire ikwiriye. Buri gihe imyambarire n’imyirimbishirize yacu yagombye kuba ikwiriye kandi yiyubashye. Yagombye kugaragaza ko turi abagaragu ba Yehova. Ibyo birakwiriye rwose cyane cyane igihe twasuye icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri i New York n’igihe twasuye izindi Beteli ziri hirya no hino ku isi.

Igitabo Twagizwe umuteguro ngo dukore ibyo Yehova ashaka kigaragaza akamaro ko kwambara no kwirimbisha mu buryo bukwiriye, kivuga ko igihe tugiye mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza twagombye kuba dufite isuku, twambaye imyenda yiyubashye kandi twirimbishije mu buryo bukwiriye. Hanyuma, ku ipaji ya 138 paragarafu ya 3, icyo gitabo gikomeza kigira iti “wibuke ko izina Beteli risobanurwa ngo ‘Inzu y’Imana.’ Ku bw’ibyo rero, mu gihe tugiyeyo twagombye kwambara nk’uko twambara iyo tugiye mu materaniro ku Nzu y’Ubwami.” Iryo hame ryo mu rwego rwo hejuru ryagombye kubahirizwa n’ababwiriza b’Ubwami baza gusura Beteli baturutse hafi yayo n’abaza kuyisura baturutse kure. Iyo babigenje batyo baba bagaragaje ko bashimira kandi ko bubaha.—Zab 29:2.

Imyambarire yacu yagombye kugaragaza ko turi abantu “bavuga ko bubaha Imana” (1 Tim 2:10). Kwambara no kwirimbisha mu buryo bukwiriye bishobora gufasha abandi kubaha ugusenga k’ukuri. Ariko kandi, byaragaragaye ko hari abavandimwe na bashiki bacu bamwe na bamwe bajya gusura ayo mazu akoreshwa n’umuteguro ugasanga bakabije kwambara imyenda itiyubashye, igaragaza ko nta cyo bitaho kandi ikabya kugaragaza ibice bimwe na bimwe by’umubiri. Iyo myambarire nta na rimwe iba ikwiriye ku Bakristo. Twifuza gukomeza kugendera ku mahame yo mu rwego rwo hejuru agaragaza itandukaniro riri hagati y’ubwoko bw’Imana n’ab’iyi si, maze tugakora ibintu byose tugamije guhesha Imana ikuzo haba mu myambarire cyangwa mu bindi bice bitandukanye bigize imibereho yacu.—Rom 12:2; 1 Kor 10:31.

Waba wateganyije kujya gusura icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri muri Leta ya New York cyangwa izindi Beteli cyangwa se ukaba wateganyije kujya gusura ahantu nyaburanga maze ukaboneraho akanya ko gusura ayo mazu akoreshwa n’umuteguro, ibaze uti “imyambarire n’imyirimbishirize yanjye yaba igaragaza ko nzirikana ko aho ngiye gusura ari ahantu harangwa n’isuku kandi hiyubashye? Mbese ihesha icyubahiro Imana nsenga? Mbese ishobora kurangaza abandi cyangwa ikababangamira?” Nimucyo buri gihe imyambarire yacu n’imyirimbishirize yacu ijye ‘irimbisha inyigisho z’Imana Umukiza wacu.’—Tito 2:10.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze