Jya wigisha abandi gukunda Yehova
1. Ni iki gituma abantu bamwe na bamwe begera Yehova?
1 Ese waba wibuka igihe wumvaga ku ncuro ya mbere ibihereranye na Yehova? Ni iki cyatumye umwegera? Abantu benshi bafite imitima itaryarya bazakubwira ko kumenya imico y’Umuremyi wacu ihebuje, cyane cyane impuhwe ze n’urukundo rwe, ari byo byatumye bamwegera.—1 Yoh 4:8.
2, 3. Ni gute dushobora gukoresha igitabo Icyo Bibiliya yigisha kugira ngo dufashe abigishwa ba Bibiliya kurushaho gukunda Yehova?
2 “Iyi ni yo Mana yacu”: Igitabo Icyo Bibiliya yigisha gitsindagiriza urukundo rwa Yehova n’akamaro ko kuba incuti ye. Ni gute twakwifashisha icyo gitabo kugira ngo twigishe abandi kurushaho gukunda Imana? Mu gihe dusuzuma ikintu gishya, dushobora kubaza nyir’inzu ibibazo byamufasha gutekereza. Urugero: “mbese ni iki uku kuri kukwigishije ku bihereranye na Yehova?” Cyangwa se tuti “ni mu buhe buryo iyi ngingo igaragaza ko Yehova ari we Mubyeyi mwiza kuruta abandi bose buri wese yakwifuza kugira?” Kwigisha muri ubwo buryo bishobora gufasha umwigishwa kugirana na Yehova imishyikirano myiza mu mibereho ye yose.
3 Nidufasha abigishwa ba Bibiliya gusobanukirwa ukuntu kumenya Imana y’ukuri yonyine kandi nzima ari igikundiro, bazemeranya n’amagambo ya Yesaya agira ati “iyi ni yo Mana yacu” (Yes 25:9). Mu gihe dusobanura Ijambo ry’Imana, tugomba kugaragaza ukuntu abantu bazabona imigisha bayikesheje isohozwa ry’imigambi ya Yehova binyuze ku Bwami bwe bukiranuka buyobowe na Yesu Kristo.—Yes 9:5, 6.
4, 5. Gukunda Yehova bisobanura iki?
4 Ikigaragaza ko dukunda Yehova: Dusobanukiwe ko gukundisha Yehova umutima wacu wose n’ubugingo bwacu bwose n’ubwenge bwacu bwose bikubiyemo ibirenze kumva tumukunze cyane. Tugomba kugira imitekerereze nk’iye kandi tukabaho mu buryo buhuje na yo (Zab 97:10). Kumvira amategeko y’Imana yose no gukomeza kugira “imyifatire irangwa n’ibikorwa byera, no kubaha Imana” kabone n’iyo twaba duhanganye n’ibigeragezo cyangwa ibitotezo, bigaragaza ko dukunda Imana.—2 Pet 3:11; 2 Yoh 6.
5 Gukora ibyo Imana ishaka tubitewe n’urukundo tuyikunda biradushimisha (Zab 40:9). Umwigishwa wa Bibiliya agomba kumenya ko amategeko y’Imana yose agamije guhesha abagaragu bayo ibyiza bizahoraho iteka ryose (Guteg 10:12, 13). Iyo umuntu abaho mu buryo buhuje n’ubuyobozi bwa Yehova, aba agaragaza ko yishimira cyane imirimo itangaje yose ya Yehova. Jya ufasha umwigishwa gusobanukirwa ko kugendera mu nzira za Yehova zitunganye bizamurinda imibabaro myinshi.
6. Iyo umuntu akunda Yehova ashobora kubona iyihe migisha?
6 Imigisha igera ku bakunda Imana: Iyo abantu bicisha bugufi kandi bagakunda Yehova, na we arabakunda kandi akabahishuririra “ibintu [bye] byimbitse” (1 Kor 2:9, 10). Ubwo bumenyi ku byereyeke imigambi ya Yehova butuma basobanukirwa iby’igihe kizaza kandi bakagira ibyiringiro bihamye (Yer 29:11). Abakunda Yehova babona ineza ye ihebuje (Kuva 20:6). Bakomera ku byiringiro by’ubuzima bw’iteka bakesha urukundo rwinshi Imana ibakunda.—Yoh 3:16.
7. Kwigisha abandi gukunda Yehova bituma wumva umeze ute?
7 Uko turushaho kumenya Data wo mu ijuru, ni na ko turushaho gushishikarira kumumenyesha abandi (Mat 13:52). Kwigisha abandi gukunda Yehova, cyane cyane duhereye ku bana bacu, ni igikundiro kitagereranywa (Guteg 6:5-7)! Nimucyo twe n’abigishwa ba Bibiliya dukomeze gusingiza Yehova bitewe no ‘kugira neza kwe kwinshi.’—Zab 145:7.