ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 5/09 p. 1
  • Jya wigisha mu buryo bworoheje

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya wigisha mu buryo bworoheje
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
  • Ibisa na byo
  • Ibintu bitatu byatuma wigisha neza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Twigane umwigisha mukuru
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Kuvuga ibintu abandi bumva
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • “Nta wundi muntu twabonye wigisha neza nka we”
    ‘Nkurikira Ube Umwigishwa Wanjye’
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
km 5/09 p. 1

Jya wigisha mu buryo bworoheje

1. Ni ikihe kintu cy’ingenzi cyadufasha kwigisha mu buryo bwiza kandi bwumvikana?

1 Gukoresha imvugo yoroheje ni iby’ingenzi kuko bidufasha kwigisha neza. Gusuzuma ukuntu Umwigisha Ukomeye ari we Yesu yigishaga, bishobora kudufasha kunonosora “ubuhanga [bwacu] bwo kwigisha.”—2 Tim 4:2; Yoh 13:13.

2. Kwigisha mu buryo bworoheje bikubiyemo iki, kandi se bigira akahe kamaro?

2 Jya ukoresha imvugo yoroheje: Ikibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi gikubiyemo zimwe mu nyigisho z’ukuri zimbitse zitigeze zivugwa n’undi muntu uwo ari we wese. Izo nyigisho zose Yesu yazitanze akoresheje imvugo yoroheje (Matayo igice cya 5-7). Abantu bari bateze amatwi Yesu ‘batangajwe n’uburyo bwe bwo kwigisha.’ Abarinzi b’urusengero bari boherejwe kugira ngo bamufate baravuze bati “nta wundi muntu wigeze avuga nka we” (Mat 7:28, 29; Yoh 7:46). Si ngombwa ko dukoresha amagambo n’interuro zikomeye cyangwa ngo dukoreshe ingero zikubiyemo ibintu byinshi tugamije kwemeza abandi ukuri. Ahubwo, dushobora gusobanura neza ukuri dukoresheje amagambo yoroheje.

3. Kuki hari bamwe bashobora kugwa mu mutego wo guhundagaza ibitekerezo byinshi ku babateze amatwi, kandi se twabyirinda dute?

3 Jya umenya ibyo ukwiriye kuvuga: Yesu yazirikanaga ababaga bamuteze amatwi akagena ibyo ari bubabwire muri uwo mwanya (Yoh 16:12). Tugomba kwitegereza tukamenya ibyo abo tubwiriza bakeneye maze tukabihuza n’ibyo tubigisha. Twagombye kubigenza dutyo cyane cyane igihe tubwiriza bene wacu, abantu bashya bashimishijwe cyangwa abana. Nubwo byaba bigaragara ko abo bantu baduteze amatwi bitonze, tugomba kwirinda kubahundagazaho ibitekerezo byinshi. Abafite imitima itaryarya bazakomeza kunguka ubumenyi ku byerekeye Imana y’ukuri ari yo Yehova.—Yoh 17:3; 1 Kor 3:6.

4. Kuki kwibanda ku bitekerezo by’ingenzi ari byo by’ingirakamaro kurusha kwibanda kuri buri kantu kose?

4 Jya wibanda ku bitekerezo by’ingenzi: Yesu ntiyavugaga ibitekerezo byinshi ngo usange inyigisho ze zikomereye ababaga bamuteze amatwi. Igihe yavugaga ko ‘abari mu mva bose bazavamo,’ si cyo cyari igihe cyo gusobanura ibintu bibiri bizaba ku bazazuka (Yoh 5:28, 29). Mu gihe tuyoborera abantu icyigisho cya Bibiliya, twagombye kujya twibanda ku bitekerezo by’ingenzi kandi tukirinda kuzana mu ngingo dusuzuma ibitekerezo bitari ngombwa.

5. Ni iyihe migisha dushobora kubona tuyikesheje kwigisha mu buryo bworoheje?

5 Mbega ukuntu dushimishwa no kuba Yehova yaratwigishije ibyo dukeneye kumenya byose akoresheje imvugo yoroheje (Mat 11:25)! Nimucyo natwe tujye twigisha mu buryo bworoheje maze twibonere ibyishimo bitangwa no kugira icyo tugeraho mu murimo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze