Jya utsinda inzitizi zatuma utabwiriza abagabo
1. Ni iki gikenewe cyane mu birebana no kwita ku nyungu z’Ubwami?
1 Kubera ko muri iyi minsi y’imperuka umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami bw’Imana ukomeje kwaguka, hakenewe cyane abagabo bujuje ibisabwa mu buryo bw’umwuka kugira ngo bahabwe inshingano (Mar 4:30-32; Ibyak 20:28; 1 Tim 3:1-13). Ariko kandi, mu duce tumwe na tumwe usanga umubare w’abagabo bitabira ubutumwa bw’Ubwami ari muto ugereranyije n’uw’abagore. Mu mico imwe n’imwe, abagabo bumva ko ibintu byose bifitanye isano na gahunda yo gusenga hamwe n’inshingano yo kwigisha abana babo iby’umwuka bireba abagore. None se ni gute twarushaho gufasha abagabo benshi kugira ngo bumve ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka kandi bifatanye na twe mu gusenga k’ukuri?
2. Ni gute imihati Pawulo na Petero bashyizeho babwiriza abagabo yagize ingaruka nziza?
2 Jya ushakisha uko wabwiriza abagabo: Iyo umutware w’umuryango yemeye ukuri, akenshi atuma abandi bantu bo mu muryango bifatanya na we mu gusenga k’ukuri. Urugero, igihe Pawulo na Silasi bari muri gereza, babwirije umurinzi w’inzu y’imbohe. Uwo mugabo n’abo mu rugo rwe bose barabatijwe (Ibyak 16:25-34). Pawulo yabwirije i Korinto bituma “umutware w’isinagogi witwaga Kirisipo yizera Umwami, n’abo mu rugo rwe bose barizera” (Ibyak 18:8). Yehova yakoresheje Petero kugira ngo abwirize umutware w’umutwe w’ingabo witwaga Koruneliyo wavuzweho ko ‘yagiraga ishyaka ry’iby’Imana kandi akayitinya.’ Koruneliyo hamwe na bene wabo n’incuti ze z’inkoramutima, barabatijwe.—Ibyak 10:1-48.
3. Ni abahe bantu “bari mu nzego zo hejuru” ushobora kubwiriza wigana Filipo?
3 Kubwiriza abagabo “bari mu nzego zo hejuru” bishobora kugira ingaruka nziza cyane (1 Tim 2:1, 2). Urugero, umumarayika wa Yehova yategetse Filipo kubwiriza umugabo wari “umutware mukuru,” wacungaga ubutunzi bwose bw’umwamikazi w’Abanyetiyopiya. Filipo yumvise uwo mugabo “asoma mu ijwi riranguruye igitabo cy’umuhanuzi Yesaya,” maze amusobanurira ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu. Uwo Munyetiyopiya yabaye umwigishwa kandi birashoboka ko yagiye atangaza ubutumwa bwiza igihe yari mu nzira asubira mu gihugu cye. Nanone kandi, ashobora kuba yarabwirije umwamikazi n’ababaga ibwami, bikaba byari bigoye cyane ko bagerwaho n’ababwiriza b’ubutumwa bwiza.—Ibyak 8:26-39.
4. Ni gute twatuma abagabo babona uburyo buhagije kurushaho bwo kumva ubutumwa bwiza?
4 Uko wabwiriza abagabo benshi: Kubera ko ahanini ku manywa abagabo baba bari ku kazi, ushobora gushyiraho gahunda yo kongera igihe umara mu murimo ku migoroba, mu mpera z’ibyumweru cyangwa ku minsi ya konji. Kugira gahunda ihoraho yo kubwiriza mu mafasi akorerwamo imirimo y’ubucuruzi bizatuma ubona ubundi buryo bwo kubwiriza abagabo badakunze kuboneka imuhira. Nanone kandi, abavandimwe bashobora kwihatira kubwiriza mu buryo bufatiweho, bakabwiriza abagabo bakorana. Mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu cyane cyane mu ifasi yabwirijwemo kenshi, abavandimwe bashobora kujya rimwe na rimwe basaba ko bavugana n’umugabo nyir’urwo rugo.
5. Mushiki wacu aramutse abwirije umugabo maze akakira neza ubutumwa bw’Ubwami, yabigenza ate?
5 Mu gihe mushiki wacu abwirije umugabo maze akakira neza ukuri, uwo mushiki wacu ntiyagombye gusubira kumusura ari wenyine. Ashobora kujyanayo n’umugabo we cyangwa undi mubwiriza. Iyo uwo mugabo akomeje kugaragaza ko ashimishijwe, ubusanzwe biba byiza iyo uwo mushiki wacu amuhaye umuvandimwe ubishoboye.
6. Ni mu buhe buryo twakwigana intumwa Pawulo kugira ngo ‘twunguke abantu benshi uko bishoboka’?
6 Jya utoranya ingingo zishishikaza abagabo: Intumwa Pawulo yasuzumaga ibyo abamuteze amatwi babaga bakeneye kandi akabiheraho ababwiriza kugira ngo ‘yunguke abantu benshi uko bishoboka’ (1 Kor 9:19-23). Mu buryo nk’ubwo, natwe twagombye gusuzuma ingingo zishobora gushimisha abagabo dushoboro guhura na bo kandi tukazizirikana mu gihe dutegura. Urugero, akenshi abagabo bahangayikishwa n’ibibazo by’ubukungu, ubutegetsi bwiza hamwe n’umutekano w’abagize imiryango yabo. Nanone bashobora gushishikazwa n’intego y’ubuzima, uko bizagendekera iyi si mu gihe kizaza n’impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho. Nituzirikana ibyo mu gihe tubwiriza ubutumwa bw’Ubwami, abagabo bazitabira ubutumwa tubagezaho.—Imig 16:23.
7. Ni gute abagize itorero bose bashobora kugirira akamaro abagabo batizera baje mu materaniro?
7 Jya ushakisha uko wafasha abagabo batizera: Nubwo akenshi imico myiza bashiki bacu bagaragaza igira ingaruka nziza ku bagabo babo batizera, abagize itorero na bo bashobora kubagirira akamaro (1 Pet 3:1-4). Iyo umugabo utizera yazanye mu materaniro n’umugore we wizera, ukuntu abagize itorero bamwakira mu buryo bwa gicuti na byo bishobora kumubwiriza. Kuba yaje mu materaniro bishobora kugaragaza mu rugero runaka ko ashimishijwe n’ukuri, kandi ko ashobora kwemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya.
8. Ni gute abavandimwe bafasha abagabo batizera bagaragaje ko bashimishijwe n’ukuri mu rugero ruto?
8 Icyakora, mu mizo ya mbere hari abagabo bagaragaza ko bashimishijwe n’ibintu by’umwuka mu rugero ruto, ariko amaherezo bakaba bashobora kwemera kuganira kuri Bibiliya n’umuvandimwe bumva bisanzuyeho. Mu itorero rimwe, hari abavandimwe bashyizeho imihati bakajya basura umuryango warimo abantu badahuje idini maze bakaganira n’umugabo utizera, bakagira icyo bavuga ku bintu bari bazi ko bimushishikaza. Amaherezo ibyo byatumye bagera ubwo baganira ku bintu by’umwuka, none ubu uwo mugabo yarabatijwe. Hari undi muvandimwe wafashije umugabo w’incuti ye utarizeraga kubaka uruzitiro rw’inzu ye. Kubera ko uwo muvandimwe yagaragaje ko yitaye kuri uwo mugabo abikuye ku mutima, byageze aho atangira kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya (Gal 6:10; Fili 2:4). None se niba uri umuvandimwe, kuki utashakisha uko wafasha umwe mu bagabo batizera cyangwa se benshi?
9. Ni iki imyitozo abagabo b’Abakristo bahabwa ishobora kugeraho?
9 Jya ubatoza kugira ngo bazasohoze inshingano mu gihe kizaza: Abagabo bitabira ubutumwa bw’Ubwami kandi bakuzuza ibisabwa kugira ngo bahabwe inshingano mu murimo wa Yehova, bashobora kuba bamwe mu ‘mpano zigizwe n’abantu’ ni ukuvuga abasaza b’Abakristo bakoresha ubushobozi bwabo n’imbaraga zabo bafasha amatorero y’ubwoko bwa Yehova (Efe 4:8; Zab 68:19). Abo bagabo baragira itorero babikunze kandi babishishikariye (1 Pet 5:2, 3). Mbega ukuntu babera umugisha abagize umuryango wose w’abavandimwe!
10. Ni mu buhe buryo imihati Ananiya yashyizeho afasha Pawulo yagiriye abantu benshi akamaro?
10 Urugero, nubwo Sawuli yigeze gutoteza Abakristo, yabaye “intumwa ku banyamahanga” (Rom 11:13). Ibyo ni byo byatumye umwigishwa witwaga Ananiya abanza kugira ubwoba bwo kumubwiriza. Icyakora, Ananiya yakurikije ubuyobozi bw’Umwami Yesu maze avugana n’uwo mugabo waje kuba intumwa. Uko imyaka yagiye ihita, umurimo wo kubwiriza Pawulo yakoze wagiriye akamaro abantu babarirwa mu bihumbi bamwumvise abwiriza, hamwe n’ababarirwa muri za miriyoni bakomeje kungukirwa n’inzandiko ze zahumetswe ziri mu Ijambo ry’Imana.—Ibyak 9:3-19; 2 Tim 3:16, 17.
11. Kuki twagombye gukora ibishoboka byose kugira ngo tubwirize abagabo?
11 Nimucyo dukore ibishoboka byose kugira ngo dutsinde inzitizi zatuma tutabwiriza abagabo. Niduharanira kugera kuri iyo ntego, Yehova azaduha imigisha ku bw’imihati tuzashyiraho kugira ngo dukore ibyo ashaka no kugira ngo twite cyane ku nyungu z’Ubwami.