Jya utera inkunga uwo mwajyanye kubwiriza
1. Ni akahe kamaro ko kujyana n’undi muntu mu murimo wo kubwiriza?
1 Hari igihe Yesu yohereje abigishwa 70 ngo bajye kubwiriza, yohereza “babiri babiri” (Luka 10:1). Nta gushidikanya ko ibyo byatumye abigishwa be baterana inkunga kandi bagafashanya igihe babaga babwiriza. Mu gihe twajyanye n’undi mubwiriza mu murimo wo kubwiriza, twamufasha dute?
2. Mu gihe uwo twajyanye na we kubwiriza avuga, twagombye gutega amatwi dute, kandi se kuki twagombye kubigenza dutyo?
2 Jya utega amatwi: Jya utega amatwi witonze mu gihe mugenzi wawe avuga (Yak 1:19). Mu gihe hasomwa umurongo w’Ibyanditswe, jya ukurikira muri Bibiliya yawe. Niba uwo mwajyanye kubwiriza cyangwa nyir’inzu avuga, ujye umureba. Gutega amatwi ikiganiro witonze bishobora gutuma na nyir’inzu abigenza atyo.
3. Ni ryari dushobora kunganira uwo twajyanye kubwiriza?
3 Jya umenya igihe cyo kuvuga: Mu gihe uwo turi kumwe aganira na nyir’inzu, tugaragaza ko tumwubashye tumureka akaba ari we uyobora ikiganiro (Rom 12:10). Twagombye kwirinda kumuca mu ijambo. Hari igihe uwo twajyanye kubwiriza ashobora kudusaba ubufasha mu gihe yibagiwe ibyo yari agiye kuvuga, cyangwa mu gihe nyir’inzu azamuye imbogamirabiganiro cyangwa se akamubaza ikibazo. Icyo gihe twihatira kumwunganira, aho kugira ngo dutangize indi ngingo itandukanye n’iyo bavugagaho (Imig 16:23; Umubw 3:1, 7). Mu gihe tugize icyo tuvuga, amagambo yacu yagombye gushyigikira ibyo mugenzi wacu avuga.—1 Kor 14:8.
4. Ni iki kizadufasha kugira ibyishimo no kugira icyo tugeraho mu murimo wo kubwiriza?
4 Igihe ba bigishwa 70 bari bajyanye ari babiri babiri barangizaga kubwiriza, ‘bagarutse bishimye’ (Luka 10:17). Nidutega amatwi kandi tukamenya igihe gikwiriye cyo kuvuga twunganira uwo twajyanye kubwiriza, natwe tuzagira ibyishimo kandi tugire icyo tugeraho mu murimo.