Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 1 Nzeri
“Rimwe na rimwe abantu bakora ibikorwa bibi, babitewe n’ishyaka ridashyize mu gaciro ryo gukunda idini. Utekereza ko ari iki gituma bagera aho bakamanjirwa? [Reka asubize.] Dore icyo Bibiliya idushishikariza gukora. [Soma muri 1 Yohana 4:1.] Iyi ngingo isobanura impamvu ari iby’ingenzi kugereranya ibyo twizera n’ibyo Ijambo ry’Imana rivuga.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 10.
Nimukanguke! Nyakanga-Nzeri
Soma muri Matayo 5:39, hanyuma uvuge uti “ese Yesu yashakaga kuvuga ko igihe umuntu atugiriye nabi tugomba guceceka? [Reka asubize.] Iyi ngingo igaragaza icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye no kwirwanaho hamwe no kwiyambaza uburenganzira umuntu ahabwa n’amategeko.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 24.
Umunara w’Umurinzi 1 Ukwakira
“Abantu bo hirya no hino ku isi bo mu madini atandukanye barasenga. Ese mu by’ukuri, Imana yumva ayo masengesho kandi ikayasubiza? [Reka asubize.] Bibiliya idutera inkunga yo gusenga. [Soma mu Bafilipi 4:6, 7.] Iyi gazeti irimo ibisubizo Bibiliya itanga ku bibazo birindwi abantu bakunze kwibaza ku bihereranye n’isengesho.”
Nimukanguke! Nyakanga-Nzeri
“Muri iki gihe, hari za filimi nyinshi zerekana imikorere y’abadayimoni, abapfumu n’ubumaji. Ese koko abadayimoni babaho? [Reka asubize, hanyuma usome mu 1 Abakorinto 10:20.] Iyi ngingo igaragaza icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’abadayimoni n’uko twabirinda.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 12.