ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 11/10 pp. 1-2
  • Imirima ireze kugira ngo isarurwe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imirima ireze kugira ngo isarurwe
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
  • Ibisa na byo
  • Komeza gukora umurimo wo gusarura nta kudohoka!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Mube abasaruzi barangwa n’ibyishimo!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Abasaruzi barakenewe mu bulyo bwihutirwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
  • Ibyo umurimo wo kubwiriza wagezeho—“Imirima ireze kugira ngo isarurwe”
    Ubwami bw’Imana burategeka
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
km 11/10 pp. 1-2

Imirima ireze kugira ngo isarurwe

1. Ni uwuhe murimo w’ingenzi ukorwa muri iki gihe?

1 Yesu amaze kubwiriza Umusamariyakazi, yabwiye abigishwa be ati “mwubure amaso murebe, imirima ireze kugira ngo isarurwe” (Yoh 4:35, 36). Isarura ryo mu buryo bw’umwuka ryari ryaratangiye, kandi Yesu yari azi mbere y’igihe ko uwo murimo wari kuzakorwa ku isi hose. Nubwo muri iki gihe Yesu ari mu ijuru, aracyagira uruhare rukomeye mu murimo w’isarura (Mat 28:19, 20). Ni iki kigaragaza ko uyu murimo ugikomeza gukoranwa umwete uko ugenda wegereza iherezo ryawo?

2. Ni ibihe bintu byagezweho bigaragaza ko umurimo w’isarura ukoranwa umwete ku isi hose?

2 Isarura rikorwa ku isi hose: Mu mwaka w’umurimo wa 2009, ku isi hose umubare w’ababwiriza wiyongereyeho 3,2 ku ijana. Mu bihugu umurimo wo kubwiriza ubuzanyijwemo, umubare w’ababwiriza wiyongereyeho 14 ku ijana. Buri kwezi hayoborwaga ibyigisho bya Bibiliya bisaga 7.619.000. Uwo mubare w’ibyigisho bya Bibiliya uruta umubare w’ababwiriza bose. Nanone kandi tugereranyije n’umwaka ushize, umubare w’ibyigisho bya Bibiliya wiyongereyeho ibihumbi bigera hafi kuri magana atanu. Uko uwo murimo ugenda urushaho kugera mu turere twinshi tw’isi, ni na ko twakira amabaruwa menshi asaba abamisiyonari bize mu Ishuri rya Gileyadi. Mu bihugu byinshi, usanga mu mafasi akoresha indimi z’amahanga haboneka umusaruro mwinshi. Muri iki gihe, biragaragara ko Yehova yihutisha uwo murimo w’isarura uri hafi kurangira (Yes 60:22). Ese waba ufite icyizere cy’uko “imirima” yawe izatanga umusaruro?

3. Ni uwuhe mwanzuro bamwe bashobora kugeraho ku bihereranye n’umurimo w’isarura ukorerwa mu karere k’iwabo?

3 Isarura ryo mu karere k’iwanyu: Hari bamwe bashobora kuvuga bati “ifasi mbwirizamo ntirumbuka.” Ni iby’ukuri ko hari amafasi amwe n’amwe atitabira ubutumwa bwiza nk’ayandi, cyangwa akaba atacyera imbuto nk’uko byari bimeze mbere. Ibyo bituma Abahamya bamwe bagera ku mwanzuro w’uko umurimo wo gusarura muri ayo mafasi warangiye, ko igisigaye ari uguhumba gusa. Ariko se koko ni uko bimeze?

4. Ni ubuhe buryo bwiza bwo kubona umurimo wacu twagombye kwihingamo, kandi se kuki?

4 Kuva isarura ritangiye kugeza rirangiye, kiba ari igihe cyo gukorana umwete. Zirikana ukuntu Yesu yagaragaje ko uwo murimo wihutirwa mu magambo yavuze agira ati “ibisarurwa ni byinshi, ariko abakozi ni bake. Ku bw’ibyo rero, nimwinginge Nyir’ibisarurwa yohereze abakozi mu bisarurwa bye” (Mat 9:37, 38). Yehova, we Nyir’ibisarurwa, ni we wenyine ushobora kugena igihe cyo guhagarika uwo murimo, akagena n’ahantu udashobora kongera gukorwa (Yoh 6:44; 1 Kor 3:6-8). None se, inshingano yacu ni iyihe? Bibiliya isubiza igira iti “mu gitondo ujye ubiba imbuto yawe kandi kugeza nimugoroba ntugatume ukuboko kwawe kuruhuka” (Umubw 11:4-6). Koko rero, iyo umurimo w’isarura ugiye kurangira, icyo ntikiba ari igihe cyo kuruhura ukuboko!

5. Kuki twagombye gukomeza kubwirizanya umwete mu mafasi asa n’aho atarumbuka?

5 Mukomeze gusarura: Nubwo ifasi yacu yaba yarabwirijwemo kenshi kandi abayigize bakaba batitabira ubutumwa bwiza, dufite impamvu yumvikana yo kugira umwete mu murimo no kubona ko ibintu byihutirwa (2 Tim 4:2). Imidugararo isigaye iyogoza isi ituma abantu bahindura imitekerereze yabo, bagatekereza cyane ku bihereranye n’igihe kizaza. Uko abakiri bato bagenda bakura, bashobora kugera ubwo bumva bakeneye umutekano n’amahoro yo mu mutima. Iyo dukomeje kubwiriza nta gucogora, bishobora gukora abandi ku mutima. Koko rero, abantu batadutegaga amatwi kera bashobora kugera ubwo bitabira ubutumwa bwiza. Abantu banga nkana kumva ubutumwa bwiza, na bo bakeneye guhabwa umuburo.—Ezek 2:4, 5; 3:19.

6. Niba kubwiriza mu ifasi yacu bitatworohera, ni iki kizadufasha gukomeza kugira ishyaka?

6 Niba kubwiriza mu ifasi yacu bitatworohera, ni iki kizadufasha gukomeza kugira ishyaka? Uretse kubwiriza ku nzu n’inzu, dushobora no kwifashisha ubundi buryo, urugero nko kubwiriza mu mafasi akorerwamo imirimo y’ubucuruzi cyangwa kubwiriza kuri telefoni. Dushobora no guhindura uburyo bwo gutangiza ibiganiro tugakoresha ubundi buryo bushya. Dushobora guhindura igihe cyo kubwiriza tugakora umurimo ku migoroba cyangwa ikindi gihe abantu baba bari imuhira. Dushobora no kwiga urundi rurimi kugira ngo tugeze ubutumwa bwiza ku bantu benshi kurushaho. Nanone twakwagura umurimo wacu dukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose. Dushobora no kwimukira mu karere karimo abasaruzi bake. Niba tubona umurimo w’isarura mu buryo bukwiriye, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo twifatanye mu buryo bwuzuye muri uwo murimo w’ingenzi.

7. Tuzakomeza gukora umurimo w’isarura kugeza ryari?

7 Kubera ko abahinzi baba bafite igihe gito cyo gukusanya umusaruro wabo, ntibaruhuka cyangwa ngo bacogore igihe cyose uwo murimo utararangira. Uko ni na ko tugomba kwifatanya mu isarura ryo mu buryo bw’umwuka tuzirikana ko ibintu byihutirwa. Tuzakomeza gukora umurimo w’isarura tugeze ryari? Tuzakomeza kuwukora “kugeza ku mperuka” (Mat 24:14; 28:20). Twifuza kurangiza umurimo twahawe nk’uko Umukozi w’ibanze wa Yehova yabigenje (Yoh 4:34; 17:4). Ku bw’ibyo rero, nimucyo dukomeze gukora umurimo kugeza ku mperuka, dufite umwete n’ibyishimo kandi turangwa n’icyizere (Mat 24:13). Isarura ntirirarangira!

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 2]

Kuva isarura ritangiye kugeza rirangiye, kiba ari igihe cyo gukorana umwete

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze