ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 2/11 p. 2
  • Komeza kuzirikana umunsi wa Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Komeza kuzirikana umunsi wa Yehova
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Ibisa na byo
  • ‘Nimugende muhindure abantu abigishwa’
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
  • Ibaruwa y’Inteko Nyobozi
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
  • Twigane ukwizera kwabo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
  • “Kugera mu turere twa kure cyane tw’isi”
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
km 2/11 p. 2

Komeza kuzirikana umunsi wa Yehova

1 “Umunsi ukomeye wa Yehova uregereje. Uregereje kandi urihuta cyane” (Zef 1:14). Zefaniya n’abandi abahanuzi 11 bakunze kwitwa abahanuzi bato bakomezaga kuzirikana umunsi wa Yehova. Inyandiko zabo zahumetswe zisuzumwa mu gitabo gifite umutwe uvuga ngo Komeza kuzirikana umunsi wa Yehova. Kwiga izo nyandiko mu Cyigisho cya Bibiliya cy’Itorero bizadufasha kwitegura uwo munsi uteye ubwoba.—Zef 2:2, 3.

2 Ibintu byihariye biranga icyo gitabo: Igitabo Umunsi wa Yehova nticyibanda ku cyo ibyo bitabo 12 by’ubuhanuzi bisobanura mu buryo bw’ikigereranyo cyangwa ngo kibisobanure umurongo ku wundi. Ahubwo kigaragaza uko twakurikiza ibivugwa muri izo nyandiko zahumetswe mu mibereho yacu ya buri munsi. Gitsindagiriza ko imyanzuro yacu n’ibikorwa byacu byagombye kugaragaza ko tubona ko umunsi wa Yehova wegereje cyane. Nanone cyibanda ku mibereho yo mu muryango, imishyikirano tugirana n’abo duhuje ukwizera, imyidagaduro duhitamo, umurimo wacu wo kubwiriza n’imyanzuro dufata ku bihereranye n’akazi.

3 Umutwe wa 1 w’icyo gitabo udufasha kumenya neza abo bahanuzi 12 n’ibyo banditse. Bari bantu ki? Ni iyihe mimerere banyuzemo ihuje n’iyo turimo muri iki gihe? Umutwe wa 2 wibanda kuri Yehova n’imico ye. Ni iki abo bahanuzi batwigisha ku bihereranye na Yehova n’imico ye? Umutwe wa 3 wibanda ku myifatire yacu n’ibikorwa byacu. Twakora iki kugira ngo dushimishe Imana mu mibereho yacu ya buri munsi? Umutwe wa 4 ugaragaza uko twagira ibyishimo mu mibereho yacu ari na ko dukomeza gutegereza umunsi wa Yehova.

4 Itegure uhereye ubu kugira ngo uzungukirwe: Iyemeze kungukirwa mu buryo bwuzuye no kwiga igitabo Umunsi wa Yehova, uhereye muri iki cyumweru gitangira ku itariki ya 14 Gashyantare 2011. Iyemeze kujya wifatanya buri cyumweru mu Cyigisho cya Bibiliya cy’Itorero. Jya utegura neza aho muziga, usome imirongo y’Ibyanditswe kugira ngo urebe aho ihuriye n’ibitekerezo byatanzwe. Jya utekereza ku byo wiga wibaza uti “nashyira nte mu bikorwa ibyo niga haba mu rugo, ku ishuri, ku kazi, mu murimo wo kubwiriza no mu mishyikirano ngirana n’abavandimwe na bashiki bacu?” Ujye uza mu materaniro witeguye gutanga ibitekerezo kugira ngo uterane inkunga n’abandi.—Rom 1:12.

5 Nimucyo kwiga igitabo Umunsi wa Yehova bidutegure uhereye ubu kugira ngo ‘tuzarokoke’ umunsi wa Yehova ‘ukomeye kandi uteye ubwoba cyane.’ Uwo munsi uregereje cyane rwose.—Yow 2:11.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze