Ese ushobora kujya ubwiriza ku cyumweru?
1. Ibyo Pawulo na bagenzi be bakoze i Filipi bitwigisha iki?
1 Hari ku isabato, umunsi Abayahudi b’i Filipi hafi ya bose baruhukagaho. Kuri uwo munsi ni bwo Pawulo na bagenzi be basuye uwo mugi bari mu rugendo rw’ubumisiyonari. Iyo baruhuka ntibakore umurimo wo kubwiriza kuri uwo munsi, nta wari kubibagayira kuko byari bikwiriye ko na bo baruhuka. Icyakora, kubera ko bari bazi ko Abayahudi bari bateraniye inyuma y’umugi kugira ngo basenge, baboneyeho uburyo bwo kubabwiriza. Pawulo na bagenzi be bagize ibyishimo byinshi igihe Lidiya n’abo mu rugo rwe bose babategaga amatwi hanyuma bakabatizwa (Ibyak 16:13-15). None se ko abantu benshi muri iki gihe baruhuka ku cyumweru, kuki tutajya kubabwiriza kuri uwo munsi?
2. Ni izihe nzitizi abagaragu ba Yehova batsinze kugira ngo dushobore kujya tubwiriza ku cyumweru nta nkomyi?
2 Intambara yo kubwiriza ku cyumweru: Mu mwaka wa 1927, abagaragu ba Yehova batewe inkunga yo kujya bamara igihe runaka ku cyumweru bakora umurimo wo kubwiriza. Ibyo byatumye abantu bahita babarwanya. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abenshi bafashwe bashinjwa kurenga ku mategeko y’Isabato yo ku cyumweru, kubuza abandi amahoro no kugurisha ibintu batarahawe uburenganzira. Ariko abagaragu ba Yehova ntibacitse intege. Mu myaka ya 1930 bashyizeho “gahunda yo kujya babwiriza mu gace kamwe bari mu matsinda.” Muri iyo gahunda, ababwiriza bo mu matorero akikije ifasi runaka bahuriraga muri iyo fasi bakayibwirizamo. Iyo abayobozi babaga bafashe ababwiriza, basangaga ari benshi cyane ku buryo baburaga uko babigenza. Ese uriyumvisha neza ukuntu abo bavandimwe bitanze cyane none ubu tukaba dushobora kubwiriza ku cyumweru nta nkomyi?
3. Kuki ku cyumweru ari umunsi mwiza wo kubwirizaho?
3 Umunsi mwiza wo kubwirizaho: Ku cyumweru, abantu benshi baba bari mu rugo batagiye ku kazi. Kuri uwo munsi ni bwo baba batuje cyane. Nanone ni bwo bamwe mu bayoboke b’amadini baba bashobora kwishimira kuganira ku bihereranye n’Imana. Niba tugira amateraniro ku cyumweru, kuri uwo munsi tuba twambaye neza nk’uko twambara tugiye mu murimo wo kubwiriza. None se kuki tutajya kubwiriza mbere y’amateraniro cyangwa nyuma yayo? Bibaye ngombwa wateganya n’utwo kurya tworoheje ukatwitwaza.
4. Ni ibihe byishimo twagira tugiye tumara igihe runaka mu murimo wo kubwiriza ku cyumweru?
4 Nidufata igihe runaka ku cyumweru tukifatanya mu murimo wo kubwiriza, ntibizatubuza kubona igihe dukeneye cyo kuruhuka. Tuzaruhuka kandi tugire ibyishimo bibonerwa mu gukora umurimo wera (Imig 19:23). Dushobora no kugira ibyishimo byo kubona umuntu umeze nka Lidiya.