ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 6/11 p. 1
  • Tugomba kwihangana igihe tubwiriza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Tugomba kwihangana igihe tubwiriza
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Ibisa na byo
  • Nimwigane umuco wa Yehova wo kwihangana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Twigane umuco wo kwihangana wa Yehova na Yesu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Uko mwakwitoza kwihangana
    Inama zigenewe umuryango
  • Mukomeze kwihangana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
km 6/11 p. 1

Tugomba kwihangana igihe tubwiriza

1. Yehova yagaragaje ate ko yihanganira abantu?

1 Imana yihanganira abantu cyane (Kuva 34:6; Zab 106:41-45; 2 Pet 3:9). Umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami ukorerwa ku isi hose, ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigaragaza ko Imana yita ku bantu mu buryo bwuje urukundo. Yehova amaze imyaka igera hafi ku 2.000 yihanganira abantu, kandi na n’ubu aracyakomeza kwireherezaho abafite imitima itaryarya (Yoh 6:44). Twakwigana dute kwihangana kwa Yehova mu murimo wo kubwiriza?

2. Twagaragaza dute ko twihangana igihe tubwiriza mu ifasi yacu?

2 Kubwiriza ku nzu n’inzu: Twigana ukwihangana kwa Yehova ‘dukomeza’ kubwiriza mu ifasi irimo abantu batagaragaza ugushimishwa (Ibyak 5:42). Iyo turi mu murimo wo kubwiriza, twihanganira abantu batitabira ubutumwa tubagezaho, abadukoba n’abaturwanya (Mar 13:12, 13). Nanone tugaragaza ko twihangana dukomeza kuhira imbuto z’ukuri kabone niyo byaba bitoroshye gusanga abashimishijwe imuhira.

3. Kuki tugomba kwihangana mu gihe dusubira gusura no mu gihe tuyobora ibyigisho bya Bibiliya?

3 Ibyigisho bya Bibiliya: Kugira ngo igihingwa gikure bisaba gutegereza twihanganye. Nubwo dushobora kucyitaho, nta cyo twakora kugira ngo gikure vuba (Yak 5:7). Bityo rero, kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka na byo biza buhoro buhoro (Mar 4:28). Kureka imyizerere y’ikinyoma cyangwa imigenzo idashingiye ku Byanditswe bishobora kutorohera abo tuyoborera icyigisho cya Bibiliya. Ku bw’ibyo rero, ntitwagombye guhatira abigishwa kugira ibyo bahindura dushaka ko bagira amajyambere mu buryo bwihuse. Tugomba kureka hagashira igihe gihagije kugira ngo umwuka w’Imana ukorere mu mutima w’umwigishwa.—1 Kor 3:6, 7.

4. Kwihangana byadufasha bite kugira icyo tugeraho mu gihe tubwiriza bene wacu batizera?

4 Bene wacu batizera: Nubwo tuba twifuza cyane ko bene wacu batizera bamenya ukuri, tugaragaza ko twihangana dutegereza igihe gikwiriye cyo kubamenyesha ibyo twizera kandi tukirinda kubabwira ibintu byinshi cyane (Umubw 3:1, 7). Hagati aho, tubabera urugero rwiza kandi tugahora twiteguye kubabwira ibyo twizera mu bugwaneza kandi twubaha cyane (1 Pet 3:1, 15). Nitwihangana mu murimo wo kubwiriza, tuzagera kuri byinshi kandi dushimishe Data wo mu ijuru.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze