Umuco w’ingenzi kuruta iyindi uranga umwigisha mwiza
1. Ni uwuhe muco w’ingenzi kuruta iyindi uranga umwigisha mwiza?
1 Ni iki cyafasha umuntu kwigisha Bibiliya neza? Ese ni amashuri yize? Ese ni igihe aba amaze yigisha Bibiliya, cyangwa ni ubushobozi aba yisanganiwe? Icyamufasha ni umuco Amategeko yose yibandaho, ari na wo uranga abigishwa ba Yesu kandi ukaba ari wo w’ingenzi mu mico ya Yehova (Yoh 13:35; Gal 5:14; 1 Yoh 4:8). Uwo muco ni urukundo. Umwigisha mwiza arangwa n’urukundo.
2. Kuki ari iby’ingenzi ko dukunda abantu?
2 Gukunda abantu: Urukundo Umwigisha Mukuru Yesu yakundaga abantu ni rwo rwatumaga bamutega amatwi (Luka 5:12, 13; Yoh 13:1; 15:13). Niba twita ku bantu, tuzajya tubabwiriza igihe cyose tubonye uburyo. Imbogamizi duhura na zo, urugero nko gutotezwa cyangwa kuba abantu batitabira ibyo tubabwira, ntizizaduca intege. Ahubwo tuzagaragaza ko twita ku bo tubwiriza tubikuye ku mutima kandi duhuze uburyo bwacu bwo kubwiriza n’ibyo bakeneye. Tugomba gufata igihe cyo gutegura mbere yo kujya kuyoborera umwigishwa wa Bibiliya kandi tukaba twiteguye kumarana na we igihe.
3. Gukunda inyigisho z’ukuri zo muri Bibiliya byadufasha bite mu murimo wo kubwiriza?
3 Gukunda inyigisho z’ukuri ko muri Bibiliya: Yesu yakundaga inyigisho z’ukuri zo muri Bibiliya kandi yabonaga ko ari iz’agaciro (Mat 13:52). Niba dukunda ukuri tuzakuvuga twishimye kandi bishobora gushishikaza abatwumva. Urwo rukundo ruzadufasha kwibanda ku nyigisho z’agaciro kenshi twigisha aho kwibanda ku ntege nke zacu. Ibyo bizatuma tubwiriza dushize amanga.
4. Twakwitoza dute kugira urukundo?
4 Itoze kugira urukundo: Twakwitoza dute gukunda abantu? Twabyitoza twigana urukundo Yehova n’Umwana we bagaragaje, kandi tukazirikana imimerere ibabaje yo mu buryo bw’umwuka abantu bo mu ifasi yacu barimo (Mar 6:34; 1 Yoh 4:10, 11). Nitugira icyigisho cya bwite gihoraho kandi tugatekereza ku byo twiga, urukundo dukunda inyigisho z’ukuri zo muri Bibiliya ruzarushaho kwiyongera. Urukundo ni umwe mu mico igize imbuto z’umwuka (Gal 5:22). Ku bw’ibyo rero, dushobora kwinginga Yehova tumusaba ko yaduha umwuka wera kandi akadufasha kongera urukundo rwacu (Luka 11:13; 1 Yoh 5:14). Uko amashuri twize yaba angana kose, uko imyaka tumaze mu kuri yaba ingana kose n’uko ubushobozi dufite bwaba bungana kose, urukundo ni rwo ruzadufasha kwigisha Bibiliya neza.