ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 11/11 p. 4
  • Uburyo bw’icyitegererezo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uburyo bw’icyitegererezo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Ibisa na byo
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’ibiza?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Kuki impanuka kamere zabaye nyinshi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
km 11/11 p. 4

Uburyo bw’icyitegererezo

Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo mu kwezi k’Ukuboza

“Ndumva nawe wemera ko buri muntu wese akenera kugira incuti. Ni uwuhe muco incuti yawe yagira ukabona ari uw’agaciro? [Reka asubize.] Dore icyo iyi gazeti ivuga ku bihereranye n’impamvu tugomba gutoranya incuti tubigiranye ubwitonzi.” Ha nyir’inzu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Ukuboza, hanyuma musomere hamwe ibikubiye munsi y’agatwe gato ka mbere kari ku ipaji ya 16. Musome nibura umurongo umwe w’Ibyanditswe. Muhe amagazeti, kandi muhane gahunda y’igihe uzagarukira kumusura kugira ngo musuzumire hamwe igisubizo cy’ikibazo gikurikiraho.

Umunara w’Umurinzi 1 Ukuboza

“Ese waba waribajije impamvu impanuka kamere ari nyinshi muri iki gihe? [Reka asubize.] Igitangaje ni uko Bibiliya yari yarahanuye ko hari igihe cyari kurangwa n’impanuka kamere. [Soma muri Matayo 24:7, 8.] Iyi gazeti isubiza ibibazo bigira biti “kuki muri iki gihe haba impanuka kamere nyinshi? Ese ni igihano cy’Imana? Ni iki cyatuma twiringira ko vuba aha Imana izakuraho izo mpanuka kamere zose?”

Nimukanguke! Ukuboza

Soma muri 2 Timoteyo 3:16, hanyuma uvuge uti “abantu bamwe bemera ko Bibiliya yahumetswe n’Imana, ariko abandi ntibabyemere. Wowe se ubibona ute? [Reka asubize.] Nubwo abantu basubiza icyo kibazo mu buryo butandukanye, usanga muri rusange bemera ko nta kindi gitabo cyarwanyijwe cyane nka Bibiliya. Iyi gazeti ivuga imwe mu mihati abantu bashyizeho mu gihe cy’ibinyejana byinshi bashaka kuzimangatanya Bibiliya no kubuza abantu kuyisoma. Nanone isobanura impamvu Bibiliya ikiriho no muri iki gihe.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze