Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
1. Ni ikihe gitabo cyasohotse mu ikoraniro ry’intara ryo mu mwaka wa 2010, kandi se tuzagikoresha dute?
1 Twarishimye cyane igihe igitabo cya Yeremiya cyasohokaga mu ikoraniro ry’intara ryo mu mwaka wa 2010 ryari rifite umutwe uvuga ngo “Komeza kwegera Yehova.” Icyo gitabo gikubiyemo inama zadufasha mu mibereho yacu ya buri munsi ziboneka mu gitabo cya Yeremiya n’icy’Amaganya (Rom 15:4). Icyo gitabo kizatangira kwigwa mu Cyigisho cya Bibiliya cy’Itorero mu cyumweru gitangira ku itariki ya 5 Ugushyingo 2012.
2. Kuki kwiga igitabo cya Yeremiya n’icy’Amaganya bishobora kutugirira akamaro?
2 Ni ingirakamaro muri iki gihe: Yeremiya wanditse icyo gitabo cya Bibiliya cyahumetswe, yahanuye mu gihe i Buyuda hari umuvurungano. Mu mizo ya mbere yumvaga adashoboye gusohoza iyo nshingano (Yer 1:6). Nanone yatotezwaga n’abo bari baziranye wenda harimo na bene wabo bo muri Anatoti, umugi w’iwabo (Yer 11:21, 22). Birumvikana ko hari igihe Yeremiya yacikaga intege (Yer 20:14). Igihe dusohoza inshingano yacu yo ‘guhindura abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose,’ akenshi duhura n’ingorane kandi tukagira ibyiyumvo nk’ibyo Yeremiya yagiraga (Mat 28:19). Gusuzuma ibyo yanditse bizadufasha gukora umurimo wacu dufite icyizere n’ishyaka.
3. Tuzajya dukoresha dute bimwe mu bigize igitabo cya Yeremiya?
3 Uko icyo gitabo giteye: Imirongo y’Ibyanditswe y’ingenzi igomba gusomwa mu cyigisho, yanditswe mu nyuguti ziberamye. Mu mpera z’icyigisho cya buri cyumweru, hari ikibazo kimwe cyangwa bibiri byanditswe mu nyuguti zitose bigaragaza ingingo z’ingenzi zikubiye muri icyo cyigisho. Abateranye bazajya babazwa ibyo bibazo mu gihe cy’isubiramo. Muri icyo gitabo cyose hari amafoto meza abagize itorero bazajya bifuza kugira icyo bavugaho.
4. Twakora iki kugira ngo twungukirwe mu buryo bwuzuye no kwiga igitabo cya Yeremiya?
4 Jya utegura mbere y’igihe kugira ngo wungukirwe mu buryo bwuzuye. Jya ureba ingingo zagufasha mu buzima no mu murimo wo kubwiriza. Jya utanga ibitekerezo. Yehova yahaye umugisha Yeremiya maze asohoza inshingano ye yishimye kandi anyuzwe (Yer 15:16). Twifuza ko kwiga icyo gitabo gishya byazadufasha gukora umurimo wacu nk’uko Yeremiya yabigenje.