ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 7/12 p. 1
  • Ni iyihe ‘mpamvu yo kwishima’ ufite?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni iyihe ‘mpamvu yo kwishima’ ufite?
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Ibisa na byo
  • Icyo umugani w’italanto utwigisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Jya wishimira inshingano ufite
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
  • Jya usingiza Yehova iteka ryose
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
  • Isomo mu birebana no kugira umwete—Italanto
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
km 7/12 p. 1

Ni iyihe ‘mpamvu yo kwishima’ ufite?

1. Ni iyihe mpamvu ituma tugira ibyishimo ku mpera ya buri kwezi?

1 Ku mpera ya buri kwezi, twese dusabwa gutanga raporo y’umurimo wo kubwiriza. Ni iyihe ‘mpamvu yo kwishima’ uba ufite muri icyo gihe (Gal 6:4)? Twaba turi abapayiniya ba bwite batanga raporo y’amasaha 130 cyangwa turi ababwiriza batanga raporo mu byiciro by’iminota 15, twese twagombye kwishimira umurimo dukorera Yehova tubigiranye ubugingo bwacu bwose.—Zab 100:2.

2. Kuki twagombye kugira umwete mu murimo wa Yehova?

2 Dukwiriye guha Yehova ibyiza kurusha ibindi kuko ari we Mutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi (Mal 1:6). Kubera ko tumukunda, twamweguriye ubuzima bwacu kugira ngo dukore ibyo ashaka. Ku bw’ibyo, iyo bigeze nimugoroba cyangwa ku mpera y’ukwezi maze tukumva twiringiye tudashidikanya ko twahaye Yehova ibyiza kurusha ibindi dukoresha igihe cyacu, ubuhanga bwacu n’imbaraga zacu mu murimo we, tuba rwose dufite impamvu yo kwishima (Imig 3:9). Icyakora, niba umutimanama wacu utubwira ko ibyo twakoze bidahagije, tuba dukwiriye gusuzuma icyo twakora kugira ngo twikosore.—Rom 2:15.

3. Kuki bidahuje n’ubwenge kwigereranya n’abandi?

3 ‘Ntukigereranye n’undi’: Ntibyaba bihuje n’ubwenge ko twigereranya n’abandi, cyangwa ngo tugereranye ibyo dukora ubu n’ibyo twakoraga kera tugifite imbaraga. Imimerere igenda ihinduka kandi abantu bafite ubushobozi butandukanye. Kwigereranya n’abandi bituma umuntu agira umwuka wo kurushanwa cyangwa akumva nta cyo amaze (Gal 5:26; 6:4). Yesu ntiyagereranyaga abantu n’abandi. Ahubwo yashimiraga buri wese akurikije ibyo ashoboye gukora.—Mar 14:6-9.

4. Ni ayahe masomo y’ingenzi twigishwa n’umugani wa Yesu w’italanto?

4 Mu mugani wa Yesu w’italanto, buri mukozi yahawe italanto ‘hakurikijwe ubushobozi bwe’ (Mat 25:15). Igihe shebuja w’abo bakozi yagarukaga akababaza icyo bakoresheje izo talanto, yashimiye abari barazikoresheje neza bakurikije ubushobozi bwabo n’imimerere yabo maze binjira mu munezero wa shebuja (Mat 25:21, 23). Mu buryo nk’ubwo, natwe niduhugira mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami, tuziringira tudashidikanya ko twemerwa n’Imana kandi tuzaba dufite impamvu yo kwishima.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze