Rinda umutimanama wawe
1. Ikoraniro ryihariye ryo mu mwaka w’umurimo wa 2013 rizaba rifite umutwe uvuga ngo iki, kandi se rizaba rigamije iki?
1 Buri munsi duhura n’imimerere ishobora gutuma dukora ibintu binyuranye n’umutimanama wacu. Ni yo mpamvu ikoraniro ryihariye ryo mu mwaka w’umurimo wa 2013, uzatangira ku itariki ya 1 Nzeri 2012, rizaba rifite umutwe uvuga ngo “Rinda umutimanama wawe” (1 Tim 1:19). Iryo koraniro ryateguriwe gufasha buri wese muri twe gutekereza yitonze uko akoresha iyo mpano ihebuje twahawe n’Umuremyi wacu.
2. Ni ibihe bibazo by’ingenzi bizasubizwa muri iryo koraniro?
2 Uzashakishe ibisubizo by’ibi bibazo: Iryo koraniro rizasubiza ibibazo birindwi by’ingenzi bifitanye isano n’umutimanama:
• Ni akahe kaga kugarije umutimanama?
• Twatoza dute umutimanama wacu?
• Twakora iki kugira ngo tutabarwaho umwenda w’amaraso y’abantu bose?
• Ni mu buhe buryo uko dutekereza ku mahame ya Bibiliya n’uko tuyashyira mu bikorwa bigaragaza abo turi bo?
• Twakwirinda dute gukomeretsa abandi mu bibazo birebana n’umutimanama?
• Ni mu buhe buryo abakiri bato bakwihangana mu gihe abandi babahatira kurenga ku mahame ya Yehova?
• Ni iyihe migisha abumvira umutimanama uyoborwa n’umwuka wera babona?
3. Twakora iki kugira ngo iryo koraniro rizatugirire akamaro?
3 Yehova ashobora kudufasha tukananira imihati Satani ashyiraho ashaka konona umutimanama wacu. Data wo mu ijuru akoresha Ijambo rye n’umuteguro we akatubwira ati “iyi ni yo nzira, mube ari yo munyuramo” (Yes 30:21). Iri koraniro ni bumwe mu buryo Yehova akoresha kugira ngo atuyobore. Ku bw’ibyo, uzakore uko ushoboye kose kugira ngo wifatanye muri iryo koraniro kugeza rirangiye. Uzatege amatwi witonze kandi urebe uko washyira mu bikorwa ibyo wumvise. Uzaganire n’abagize umuryango wawe ibyo mwize mu ikoraniro. Nidushyira mu bikorwa ibyo tuziga, tuzagira imbaraga zo gukomeza ‘kugira umutimanama utaducira urubanza’ kandi bizatuma tutayobywa n’ibinezeza by’igihe gito by’iyi si ya Satani.—1 Pet 3:16.