ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 11/12 p. 1
  • Jya ubonera ibyiza mu murimo ukorana umwete

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya ubonera ibyiza mu murimo ukorana umwete
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Ibisa na byo
  • Yehova akunda ‘abera imbuto bihanganye’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • ‘Mwere imbuto nyinshi’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • ‘Imana ni yo ikuza’!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Ntugacogore!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
km 11/12 p. 1

Jya ubonera ibyiza mu murimo ukorana umwete

1. Ni iki gishobora gutuma ishyaka tugira mu murimo rigabanuka?

1 Abantu baremewe ‘kubonera ibyiza mu murimo bakorana umwete’ (Umubw 2:24). Icyakora, iyo tutageze ku bintu byiza mu murimo wacu wo kubwiriza, dushobora gucika intege maze tukabura ibyishimo kandi ishyaka tugira mu murimo rikagabanuka. Ni iki cyadufasha gukomeza kurangwa n’icyizere?

2. Kuki tugomba kwitega ibintu bishyize mu gaciro ku bihereranye n’uko abantu bitabira ubutumwa bwiza?

2 Jya witega ibintu bishyize mu gaciro: Wibuke ko umurimo wa Yesu wageze ku ntego yawo nubwo abitabiriye inyigisho ze bari bake (Yoh 17:4). Mu mugani wa Yesu uvuga iby’umubibyi, yahanuye ko imitima y’abantu benshi itari kwakira neza ubutumwa bw’Ubwami bugereranywa n’imbuto (Mat 13:3-8, 18-22). Nubwo ari uko bimeze ariko, imihati dushyiraho tubikuye ku mutima igera kuri byinshi.

3. ‘Twakwera imbuto’ dute, niyo abantu benshi batakwitabira ibyo tubabwira?

3 Uko twera imbuto nyinshi: Dukurikije umugani wa Yesu, abemeye ubutumwa bwiza bari ‘kwera imbuto’ (Mat 13:23). Iyo imbuto y’ingano imeze, ikazana uruti maze igakura, ntiyera utugano duto dufite uruti, ahubwo yera izindi mbuto z’ingano. Mu buryo nk’ubwo, kubona abigishwa bashya, si byo bigaragaza byanze bikunze Abakristo bagize icyo bageraho mu murimo; ahubwo bigaragazwa n’imbuto z’Ubwami nyinshi babiba, ni ukuvuga ubutumwa batangaza buhereranye n’Ubwami. Abantu bakumva cyangwa batakumva, gutangaza ubutumwa bwiza bituma tugera ku ‘byiza’ byinshi biduhesha ibyishimo. Tugira uruhare mu kweza izina rya Yehova (Yes 43:10-12; Mat 6:9). Twishimira igikundiro dufite cyo kuba turi abakozi bakorana n’Imana (1 Kor 3:9). Yehova yishimira izo “mbuto z’iminwa” yacu.—Heb 13:15, 16.

4. Ni ibihe bintu byiza dushobora kugeraho mu murimo wacu, wenda tutanabizi?

4 Nanone, umurimo dukorana umwete ushobora kugera ku byiza twe tutabona. Birashoboka ko hari abantu bumvise Yesu abwiriza ariko ntibabe abigishwa be, maze bakaba bo yararangije umurimo we ku isi. Mu buryo nk’ubwo, imbuto z’Ubwami tubiba zishobora kumara igihe kirekire zitarashinga imizi mu mutima w’umuntu ngo zikure, ariko nyuma yaho akaba yazaba Umuhamya tutanabizi. Mu by’ukuri, umurimo wacu ugera ku byiza byinshi. Ku bw’ibyo, dushobora ‘gukomeza kwera imbuto nyinshi’ bityo tukagaragaza ko turi abigishwa ba Yesu.—Yoh 15:8.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze