Ingingo nshya zizajya zisohoka mu Munara w’Umurinzi
Kuwa gatandatu wa mbere wa buri kwezi, twajyaga dutangiza ibyigisho bya Bibiliya dukoresheje ingingo yasohokaga mu Munara w’Umurinzi ifite umutwe uvuga ngo “Jya wiga Ijambo ry’Imana.” Guhera muri Mutarama iyo ngingo izasimbuzwa indi ifite umutwe uvuga ngo “Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya” izajya iba iri ku ipaji ya nyuma y’igazeti y’abantu bose. Mu murimo wo kubwiriza, tuzajya dukoresha iyo ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya” nk’uko twakoreshaga ingingo ivuga ngo “Jya wiga Ijambo ry’Imana” (km 12/10 p. 2). Nk’uko bisanzwe, mu Murimo Wacu w’Ubwami hazakomeza gusohoka uburyo bw’icyitegererezo dushobora gukoresha kuwa gatandatu wa mbere w’ukwezi.