Mukure icyitegererezo ku bahanuzi—Amosi
1. Kuki urugero rwa Amosi rushobora kudutera inkunga?
1 Ese wigeze wumva udakwiriye gukora umurimo wo kubwiriza bitewe n’uko wakuriye mu muryango ukennye kandi ukaba utarize? Niba ari uko bimeze, urugero rwa Amosi rushobora kugutera inkunga. Nubwo yororaga intama kandi akaba umukozi wa nyakabyizi, Yehova yamuhaye imbaraga ashobora gutangaza ubutumwa bw’ingenzi (Amosi 1:1; 7:14, 15). Muri iki gihe nabwo, Yehova ntakoresha abantu bahambaye (1 Kor 1:27-29). Ni ayahe masomo yandi yadufasha mu murimo wo kubwiriza dushobora kuvana ku muhanuzi Amosi?
2. Kuki twagombye gukomeza gushikama igihe duhuye n’abaturwanya mu murimo wacu?
2 Jya ukomeza gushikama igihe uhanganye n’abakurwanya: Amasiya wari umutambyi w’abasengaga inyana mu bwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli bwari bugizwe n’imiryango icumi, yumvise Amosi ahanura maze asa n’umubwira ati “genda usubire iwanyu! Duhe amahoro kuko twe twifitiye idini ryacu” (Amosi 7:12, 13). Amasiya yagoretse amagambo y’uwo muhanuzi maze asaba Umwami Yerobowamu kubuza Amosi gukora umurimo we (Amosi 7:7-11). Icyakora ibyo ntibyatumye Amosi ashya ubwoba. Muri iki gihe, bamwe mu bayobozi b’amadini bifashisha abanyapolitiki kugira ngo batoteze ubwoko bwa Yehova. Icyakora, Yehova atwizeza ko nta ntwaro yacuriwe kuturwanya izadutsinda burundu.—Yes 54:17.
3. Ni ibihe bintu bibiri bigize ubutumwa bwiza tubwiriza muri iki gihe?
3 Jya utangaza imanza z’Imana n’imigisha yo mu gihe kizaza: Nubwo Amosi yahanuraga iby’urubanza rwari rwaraciriwe ubwami bwo mu majyaruguru bwa Isirayeli bwari bugizwe n’imiryango icumi, yashoje igitabo cya Bibiliya cyitirirwa izina rye avuga ibihereranye n’isezerano rya Yehova ryo gusubiza ibintu mu buryo n’indi migisha myinshi (Amosi 9:13-15). Natwe tuvuga ibihereranye n’“umunsi w’urubanza” rw’Imana wegereje, icyo kikaba ari ikintu kimwe mu bigize ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ tugomba gutangaza (2 Pet 3:7; Mat 24:14). Yehova azarimbura ababi kuri Harimagedoni maze ahindure isi paradizo.—Zab 37:34.
4. Ni iki kitwemeza ko dushobora gukora ibyo Yehova ashaka?
4 Kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami muri iyi si irimo abantu benshi baturwanya bituma kubaho mu buryo buhuje no kwiyegurira Imana kwacu no gukora ibyo Yehova ashaka bitatworohera (Yoh 15:19). Icyakora twiringiye tudashidikanya ko Yehova azakomeza kudufasha tukuzuza ibisabwa kugira ngo dukore ibyo ashaka nk’uko yafashije Amosi.—2 Kor 3:5.