Ese ushobora kubatumira?
Mu matorero menshi, hari ababwiriza batifatanya kenshi mu murimo wo kubwiriza bitewe n’iza bukuru cyangwa uburwayi bwababayeho akarande (2 Kor 4:16). Ese ushobora gutumira umwe muri abo babwiriza akaguherekeza ugiye kuyobora icyigisho cya Bibiliya? Niba uwo mubwiriza adashobora kuva mu rugo, ushobora kubwira uwo mwigishwa wa Bibiliya mukajya kwigira aho uwo mubwiriza ari. Ese ushobora kujya rimwe na rimwe utumira umubwiriza wamugaye mukabwiriza ku mazu make igihe ubwiriza ku nzu n’inzu cyangwa mugasubira gusura umuntu umwe cyangwa babiri? Ababwiriza benshi bageze mu za bukuru baba ari inararibonye mu murimo wo kubwiriza. Ku bw’ibyo, nubatumira ntuzaba ugira ngo ubatere inkunga gusa; ahubwo nawe bazagutera inkunga (Rom 1:12). Nanone Yehova azakugororera mu mihati ushyiraho ugaragaza urukundo muri ubwo buryo.—Imig 19:17; 1 Yoh 3:17, 18.