Uzajya ukora iki ku minsi ya konji?
Ku minsi mikuru y’amadini cyangwa iyo mu rwego rw’igihugu, aba ari igihe cyiza cyo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza, kuko abantu benshi baba batagiye ku kazi. Amatorero araterwa inkunga yo gushyiraho gahunda zihariye zo kubwiriza kuri iyo minsi ya konji. Niba abantu bo mu ifasi yacu batinda kubyuka ku minsi ya konji, byaba byiza tugize icyo duhindura ku gihe cy’iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza. Mu Iteraniro ry’Umurimo hashobora gutangwa itangazo rimenyesha abagize itorero gahunda yihariye yo kubwiriza ku munsi wa konji kandi rigashishikariza ababishoboye bose kwifatanya muri iyo gahunda. Nubwo ku minsi ya konji natwe tuba tubonye uburyo bwo kuruhuka, dushobora kubwiriza igice cy’umunsi. Nitubigenza dutyo, tuzabona ihumure dukesha gukora umurimo wera.—Mat 11:29, 30.