Mukure icyitegererezo ku bahanuzi—Hoseya
1. Ni ikihe kibazo ushobora kuba waribajije?
1 Ese wigeze wibaza uti “ni iki nakwigomwa kugira ngo nkorere Yehova?” Ushobora kuba waribajije icyo kibazo igihe watekerezaga ku neza n’imbabazi bya Yehova bitagira akagero (Zab 103:2-4; 116:12). Hoseya yakoze ibyo Yehova yamutegetse byose nubwo byamusabye kugira ibyo yigomwa. Twakwigana dute Hoseya?
2. Twakwigana dute urugero rwiza Hoseya yadusigiye rwo gukomeza gukora umurimo wo kubwiriza?
2 Jya ubwiriza mu gihe kigoye: Ubutumwa Hoseya yatangazaga bwari bugenewe imiryango icumi ya Isirayeli kandi abagize iyo miryango basaga n’aho baretse ugusenga k’ukuri. Umwami Yerobowamu wa kabiri yakoze ibibi mu maso ya Yehova kandi ashyigikira gahunda yo gusenga ikimasa yari yaratangijwe na Yerobowamu wa mbere (2 Abami 14:23, 24). Abami bakurikiyeho muri ubwo bwami bwari bugizwe n’imiryango icumi, na bo ntibashyigikiye ugusenga k’ukuri kugeza aho ubwo bwami bwarimburiwe mu mwaka wa 740 M.Y. Nyamara nubwo ugusenga kw’ikinyoma kwari kogeye cyane, Hoseya yamaze imyaka 59 ari umuhanuzi w’indahemuka. Ese natwe twiyemeje kubwiriza uko umwaka ushize undi ugataha nubwo abantu batashishikazwa n’ubutumwa tubagezaho cyangwa bakaturwanya cyane?—2 Tim 4:2.
3. Ni mu buhe buryo ubuzima bwa Hoseya bugaragaza imbabazi za Yehova?
3 Jya uzirikana imbabazi za Yehova: Yehova yategetse Hoseya gushaka “umugore uzaba umusambanyi” (Hos 1:2). Nubwo umugore we Gomeri babyaranye umwana w’umuhungu, uko bigaragara Gomeri yabyaye n’abandi bana babiri b’ibinyendaro. Kuba Hoseya yari yiteguye kubabarira umugore we byagereranyaga imbabazi nyinshi Yehova yari kugirira ishyanga rya Isirayeli ryari ryarayobye, igihe ryari kuba ryihannye (Hos 3:1; Rom 9:22-26). Ese twiteguye guhara ibyo twifuza kugira ngo tumenyeshe abantu b’ingeri zose imbabazi za Yehova?—1 Kor 9:19-23.
4. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe dushobora kwigomwa kugira ngo dukorere Yehova?
4 Hari abagaragu ba Yehova bigomwe akazi gahemba amafaranga menshi kugira ngo bamare igihe kinini mu mirimo wo kubwiriza. Hari n’abandi biyemeje gukomeza kuba abaseribateri cyangwa kutabyara kugira ngo bashyire inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere. Hari ubwo twatekereza ku buzima bwa Hoseya maze tukavuga tuti “sinabasha gukora nk’ibyo yakoze.” Icyakora, uko turushaho kwishimira ineza yuje urukundo ya Yehova kandi tukishingikiriza ku mbaraga z’umwuka we wera, ashobora kudukoresha kurusha uko twabitekerezaga, nk’uko byagenze kuri Hoseya.—Mat 19:26; Fili 2:13.