ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 11/13 p. 2
  • Agasanduku k’ibibazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Agasanduku k’ibibazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Ibisa na byo
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Ni ryari Umukristokazi agomba kwitwikira umutwe, kandi kuki?
    “Mugume mu rukundo rw’Imana”
  • Kuyoborera ku muryango ibyigisho bya Bibiliya bigira amajyambere
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
  • Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya imbere y’umuryango
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
km 11/13 p. 2

Agasanduku k’ibibazo

◼ Ese niba mushiki wacu yajyanye kubwiriza n’umuvandimwe, akwiriye gutega igitambaro igihe ayoborera icyigisho cya Bibiliya ku muryango?

Iyo mushiki wacu ayobora icyigisho Bibiliya ari kumwe n’umuvandimwe agomba gutega igitambaro (1 Kor 11:3-10). Igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo itariki ya 15 Nyakanga 2002 ku ipaji ya 27, igira iti “iyo iba ari gahunda yo kwigisha yateguwe, kandi uyobora icyigisho ni we mu by’ukuri uba ayihagarariye. Icyo gihe biba nko mu itorero. Iyo Umukristokazi ayobora icyigisho nk’icyo hari Umuhamya wa Yehova w’igitsina gabo wabatijwe, akwiriye gutega igitambaro.” Uko ni na ko byagenda igihe yaba ajyanye n’umubwiriza w’igitsina gabo utarabatizwa. Nanone ni ko bigomba kumera yaba ayoborera icyigisho mu rugo, ku muryango cyangwa mu yindi mimerere.

Icyakora, niba mushiki wacu atangiye kuyoborera icyigisho cya Bibiliya ku muryango bityo kikaba kitarahama, si ngombwa gutega igitambaro igihe ari kumwe n’umuvandimwe, kabone niyo yaba agarutse gusura uwo muntu ngo amwereke uko icyigisho cya Bibiliya kiyoborwa cyangwa se agira ngo basuzumire hamwe ibikubiye muri kimwe mu bitabo biyoborerwamo icyigisho. Bashiki bacu bakwiriye gushyira mu gaciro bakareba niba batega igitambaro bitewe n’imimerere barimo igihe bayoborera icyigisho cya Bibiliya ku muryango, kubera ko akenshi kugira ngo icyo cyigisho gihame biza gahoro gahoro kandi bigasaba gusubira gusura kenshi.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze