INTEGO Y’UKU KWEZI: “UBWIRIZE IJAMBO, UBIKORE UZIRIKANA KO IBINTU BYIHUTIRWA.”—2 TIM 4:2.
Gusobanura imyizerere yacu ku birebana n’umwaka wa 1914
Ibyanditswe bidutera inkunga yo ‘guhora twiteguye gusobanura’ imyizerere yacu ‘tukabikora mu bugwaneza kandi twubaha cyane’ (1 Pet 3:15). Tuvugishije ukuri gusobanura ukuri kwa Bibiliya kwimbitse bishobora kutugora, urugero nko gusobanura uko Ubwami bwatangiye gutegeka mu mwaka wa 1914. Hari ingingo ebyiri zateguriwe kudufasha zifite umutwe uvuga ngo “Ikiganiro bagirana na bagenzi babo—Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka ryari? Izo ngingo zizasohoka mu magazeti y’Umunara w’Umurinzi tuzatanga mu murimo wo kubwiriza mu kwezi k’Ukwakira n’Ugushyingo. Mu gihe uzaba usoma izo ngingo, uzasuzume ibibazo bikurikira mu kiganiro umuvandimwe Kaniziyo yagiranye na nyir’inzu.
Ni mu buhe buryo . . .
yabanje gushimira kugira ngo ashyireho urufatiro rwo gutangiza ikiganiro?—Ibyak 17:22.
yagaragaje umuco wo kwicisha bugufi igihe yasobanuraga imyizerere ye?—Ibyak 14:15.
Kuki byari byiza ko . . .
abanza gukora isubiramo mbere yo gukomeza?
anyuzamo agatuza akabaza nyir’inzu niba yumva neza ibyo amusobanuriye?
atamwigisha ibintu byinshi icyarimwe? —Yoh 16:12.
Mbega ukuntu dushimira Yehova cyane we ‘Mwigisha wacu Mukuru’ utwigisha uko twasobanurira ukuri kwimbitse ko muri Bibiliya abantu bafite inzara yo kumenya ukuri!—Yes 30:20.