Kuyobora ibyigisho bya Bibiliya bigira amajyambere
1. Ni iyihe nshingano ababwiriza bayobora ibyigisho bya Bibiliya bafite?
1 Nta muntu ushobora gukorera Yehova keretse ari we ‘umwireherejeho’ (Yoh 6:44). Nubwo bimeze bityo ariko, ababwiriza bayobora ibyigisho bya Bibiliya bagomba gukora uko bashoboye bagafasha abantu kwegera Data wo mu ijuru (Yak 4:8). Ibyo bibasaba gutegura. Gusoma buri paragarafu iri mu gitabo hanyuma ukabaza ikibazo ntibihagije kugira ngo abigishwa basobanukirwe neza ubutumwa kandi bagire amajyambere.
2. Ni izihe ntambwe umwigishwa wa Bibiliya ugira amajyambere agomba gutera?
2 Kugira ngo ababwiriza bayobore ibyigisho bigira amajyambere, bagomba gufasha abigishwa (1) gusobanukirwa icyo Bibiliya yigisha, (2) kwemera icyo Bibiliya yigisha no (3) gushyira mu bikorwa icyo Bibiliya yigisha (Yoh 3:16; 17:3; Yak 2:26). Kugira ngo dufashe umwigishwa gutera izo ntambwe, bisaba amezi runaka. Icyakora buri ntambwe umwigishwa ateye imufasha kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi kandi igatuma yifuza kumwiyegurira.
3. Kuki abigisha beza babaza umwigishwa ibibazo bituma bamenya icyo atekereza?
3 Ni iki umwigishwa wa Bibiliya atekereza?: Kugira ngo tumenye niba uwo twigisha Bibiliya asobanukiwe ibyo yiga kandi ko abyemera, tugomba kwirinda kuvuga ibintu byinshi ahubwo tukamushishikariza kuvuga ibyo atekereza (Yak 1:19). Ese asobanukiwe icyo Bibiliya ivuga ku ngingo mugezeho? Ese ashobora gusobanura iyo ngingo mu magambo ye? Abona ate ibyo amaze kwiga? Ese yemera ko ibyo Bibiliya yigisha bishyize mu gaciro (1 Tes 2:13)? Ese asobanukiwe ko ibyo yiga bigomba guhindura imibereho ye (Kolo 3:10)? Kugira ngo tumenye ibisubizo by’ibyo bibazo, tugomba kumubaza icyo atekereza tubigiranye amakenga, hanyuma tukamutega amatwi.—Mat 16:13-16.
4. Twakora iki niba umwigishwa adasobanukirwa ibyo yiga muri Bibiliya cyangwa kubishyira mu bikorwa bikaba bimugora?
4 Hari imigenzo n’imitekerereze biba byarashinze imizi ku buryo kubisenya bisaba igihe (2 Kor 10:5). Byagenda bite se niba umwigishwa atemera ibyo tumwigisha cyangwa akaba adashaka kubishyira mu bikorwa? Tugomba kwihangana tukamuha igihe gihagije kugira ngo Ijambo ry’Imana n’umwuka wera bikorere mu mutima we (1 Kor 3:6, 7; Heb 4:12). Aho kumushyiraho agahato mu gihe tubona ko gusobanukirwa inyigisho ya Bibiliya cyangwa kuyishyira mu bikorwa bimugora, byaba byiza twimukiye ku yindi ngingo. Nidukomeza kumwigisha Bibiliya twihanganye kandi tukamugaragariza urukundo, nyuma y’igihe ashobora guhinduka.