Iteraniro ry’Umurimo wo kubwiriza rigera ku ntego
1. Ni iyihe ntego y’iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza?
1 Igihe kimwe, Yesu yateraniye hamwe n’abigishwa be 70 mbere y’uko bajya mu murimo wo kubwiriza (Luka 10:1-11). Yabateye inkunga abibutsa ko batari kuba ari bonyine kandi ko bari kuba bayobowe na “Nyir’ibisarurwa,” ari we Yehova. Nanone yabahaye amabwiriza yari gutuma bakora umurimo neza, hanyuma abohereza ari “babiri babiri.” Muri iki gihe na bwo amateraniro tugira mbere yo kujya mu murimo wo kubwiriza afite intego nk’iyo: kudutera inkunga, kuduha ibikenewe no kudushyira kuri gahunda.
2. Iteraniro ry’umurimo ryagombye kumara igihe kingana iki?
2 Ubusanzwe iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza ryamaraga iminota iri hagati ya 10 na 15, hakubiyemo guha ababwiriza abo bari bujyane kubwiriza, kubaha amafasi, no gusengera hamwe. Ibyo bigiye guhinduka. Guhera muri Mata, iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza rizajya rimara iminota iri hagati y’itanu n’irindwi. Icyakora, niriba nyuma y’amateraniro y’itorero, rishobora no kumara iminota mike kurushaho, kubera ko ababa barijemo baba bamaze kwiga Bibiliya. Kumara umwanya muto mu iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza, bizatuma ababwiriza bose bamara igihe gihagije mu murimo wo kubwiriza. Byongeye kandi, niba abapayiniya cyangwa ababwiriza batangiye kubwiriza mbere y’iteraniro ry’umurimo, bizatuma batamara umwanya muremure bahagaritse umurimo.
3. Iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza ryategurwa rite kugira ngo rigirire akamaro ababwiriza?
3 Iteraniro ry’umurimo rigomba gutegurwa neza ku buryo rizagirira ababwiriza akamaro. Mu matorero menshi, hari igihe biba byiza ko ababwiriza bateranira mu matsinda y’umurimo wo kubwiriza, aho guteranira ahantu hamwe. Ibyo bishobora gutuma ababwiriza bamwe na bamwe badakora urugendo bajya aho iteraniro ry’umurimo ribera cyangwa mu ifasi. Ababwiriza bashobora guhita babona abo bajyana kubwiriza bitabagoye kandi bikorohera abagenzuzi b’amatsinda kwita ku bo bashinzwe. Inteko y’abasaza ishobora gusuzuma imimerere yo mu itorero ikareba ibikwiriye. Mbere y’uko hatangwa isengesho rigufi risoza, ababwiriza bose bagomba kuba bazi aho bari bujye kubwiriza n’abo bari bujyane.
4. Kuki tutagombye kubona ko iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza ridafite akamaro nk’ak’andi materaniro?
4 Na ryo rifite akamaro kimwe n’andi materaniro: Kubera ko iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza rigirira akamaro abantu bose bagiye mu murimo wo kubwiriza, si ngombwa ko abagize itorero bose barizamo. Icyakora, ibyo ntibivuze ko rigomba guhabwa agaciro gake cyangwa kubonwa ko ridafite akamaro nk’ak’andi materaniro y’itorero. Kimwe n’andi materaniro yose, iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza riri mu buryo Yehova yaduteganyirije bwo kudutera inkunga yo gukundana no gukora imirimo myiza (Heb 10:24, 25). Bityo rero, uyobora iteraniro ry’umurimo agomba kuba yateguye neza kugira ngo icyo kiganiro cyubahishe Yehova kandi kigirire akamaro abateranye. Niba bishoboka, ababwiriza bari bujye mu murimo wo kubwiriza, bagombye gushyiraho imihati kugira ngo baze muri iryo teraniro.
Iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza ntirigomba guhabwa agaciro gake cyangwa kubonwa ko ridafite akamaro nk’ak’andi materaniro y’itorero
5. (a) Ni iyihe nshingano y’umugenzuzi w’umurimo mu birebana n’iteraniro ry’umurimo? (b) Mushiki wacu yayobora ate iteraniro ry’umurimo?
5 Uko uyobora iteraniro yakwitegura: Kugira ngo umuntu uzatanga ikiganiro mu materaniro y’itorero abe yiteguye neza, agomba kubimenyeshwa mbere y’igihe. Uko ni na ko byagombye kugenda ku iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza. Birumvikana ko igihe ababwiriza bateraniye mu matsinda y’umurimo wo kubwiriza, iteraniro riyoborwa n’umugenzuzi w’itsinda cyangwa umwungirije. Icyakora, niba itorero ryose rizahurira hamwe mu iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza, umugenzuzi w’umurimo azagena uyobora iryo teraniro. Hari abagenzuzi b’umurimo bakora gahunda y’abazayobora iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza, maze bakayimanika ku kibaho cy’amatangazo. Umugenzuzi w’umurimo agomba kugira ubushishozi mu gihe atoranya abayobora iteraniro ry’umurimo, akazirikana ko kugira ngo iryo teraniro ribe rifite ireme bizaterwa n’ubushobozi bwo kwigisha no gushyira ibintu kuri gahunda uyobora afite. Niba nta musaza, umukozi w’itorero cyangwa undi muvandimwe wujuje ibisabwa uhari kugira ngo ayobore iteraniro ry’umurimo ku minsi imwe n’imwe, umugenzuzi w’umurimo ashobora gutoranya mushiki wacu ubishoboye kugira ngo ariyobore.—Reba ingingo ivuga ngo “Igihe mushiki wacu asabwe kuyobora iteraniro ry’umurimo.”
6. Kuki ari iby’ingenzi ko uyobora iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza ategura neza?
6 Iyo duhawe inshingano yo gutanga ikiganiro mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi cyangwa mu Iteraniro ry’Umuriro, tubifatana uburemere kandi tugategura neza. Si benshi muri twe batangira gutekereza ibyo bari buvuge bari mu nzira bajya mu materaniro. Inshingano yo kuyobora iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza na yo igomba gufatanwa uburemere. Ubwo noneho iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza rigiye kuba rigufi, gutegura ni iby’ingenzi cyane kugira ngo rizajye ritwungura kandi rirangirire igihe. Gutegura neza nanone bikubiyemo no kuba tuzi neza ifasi mbere y’igihe.
7. Ni ibihe bintu uyobora iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza yavugaho?
7 Ibyo mwavugaho: Kubera ko imimerere igenda ihinduka bitewe n’imimerere y’ifasi, umugaragu wizerwa ntiyadushyiriyeho icyo twavuga kuri buri teraniro. Agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ibyo mwasuzuma mu iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza,” kagaragaza bimwe mu byo mwavugaho. Ubusanzwe, iteraniro ry’umurimo ryagombye gukorwa mu buryo bw’ikiganiro. Rimwe na rimwe, hashobora kuba harimo icyerekanwa cyateguwe neza cyangwa videwo iboneka ku rubuga rwa jw.org. ihuje n’imimerere. Mu gihe uyobora iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza ategura, yagombye gutekereza ku bintu byatera inkunga ababwiriza kandi bikabafasha kubwiriza kuri uwo munsi.
Mu gihe uyobora iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza ategura, yagombye gutekereza ku bintu byatera inkunga ababwiriza kandi bikabafasha kubwiriza kuri uwo munsi
8. Ni ibihe bintu byatugirira akamaro twaganiraho mu iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza ku minsi yo kuwa gatandatu no ku cyumweru?
8 Urugero, kuwa gatandatu, ababwiriza hafi ya bose batanga amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! Ababwiriza benshi babwiriza ku minsi yo kuwa gatandatu ntibaba barabonetse mu mibyizi, kandi akenshi ntibaba bacyibuka uburyo bwo gutangiza ikiganiro bitoje mu mugoroba w’iby’umwuka mu muryango. Ubwo rero, byaba byiza uyobora iteraniro ry’umurimo asubiyemo uburyo bw’icyitegererezo buboneka ku ipaji ya nyuma y’Umurimo Wacu w’Ubwami. Nanone mushobora kuvuga ibirebana n’uko mwatanga igazeti mwifashishije ibyavuzwe mu makuru yo mu gace k’iwanyu, umunsi mukuru cyangwa ikindi kintu cyabaye, cyangwa se mukavuga uko mwashyiraho urufatiro rwo gusubira gusura igihe umuntu yemeye amagazeti. Niba bamwe mu baje mu iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza bamaze iminsi batanga amagazeti runaka, uyobora ashobora kubasaba kugira ibitekerezo bike batanga cyangwa kuvuga inkuru ziteye inkunga z’ibyababayeho igihe bayatangaga. Ku minsi yo ku cyumweru, uyobora na bwo ashobora kubigenza atyo ku birebana n’ibitabo bitangwa muri uko kwezi. Ibitabo dukoresha twigisha abantu Bibiliya, urugero nk’agatabo Ubutumwa bwiza, Tega Imana amatwi n’igitabo Icyo Bibiliya yigisha bishobora gutangwa igihe icyo ari cyo cyose, bityo rero uyobora iteraniro ry’umurimo ashobora gusuzuma muri make uko mwatanga ibyo bitabo.
9. Ni iki mwavugaho mu mpera z’icyumweru igihe muri muri gahunda yihariye?
9 Niba mu mpera y’icyumweru itorero ryanyu riri muri gahunda yihariye, uyobora iteraniro ashobora gusuzuma uko mwatanga amagazeti aherutse gusohoka, urupapuro rw’itumira cyangwa inkuru z’Ubwami, cyangwa akavuga icyo mwakora mu gihe umuntu ashimishijwe. Nanone mushobora kuvuga inkuru z’ibyabaye zigaragaza akamaro ko kwifatanya muri iyo gahunda yihariye.
10, 11. Kuki ari iby’ingenzi ko ababwiriza bitegura kugira ngo iteraniro ry’umurimo rigende neza?
10 Uko ababwiriza bakwitegura: Ababwiriza na bo bashobora kugira uruhare mu gutuma iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza rigenda neza. Iyo bateguye mbere y’igihe, wenda nk’igihe bari muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango, bituma batanga ibitekerezo bitera inkunga abandi babwiriza. Kwitegura neza nanone bikubiyemo gufata amagazeti n’ibitabo mbere yo kuza mu iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza kuko ibyo bituma bose bahita bajya mu ifasi bitabaye ngombwa ko batinda.
11 Nanone ni iby’ingenzi ko tugera aho iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza ribera habura iminota mike ngo ritangire. Birumvikana ko dusanzwe twihatira kugera ku materaniro y’itorero ku gihe. Icyakora turamutse tugeze ku iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza twakererewe bishobora kubangamira abandi. Mu buhe buryo? Hari ibintu bitandukanye umuvandimwe uyobora iteraniro ry’umurimo ashingiraho aha buri wese uwo bari bujyane kubwiriza n’aho bari bujye kubwiriza. Niba haje ababwiriza bake, ashobora guhitamo kohereza buri wese mu ifasi itararangiza kubwirizwa. Niba ifasi iri kure y’aho iteraniro ry’umurimo ryabereye, uyobora iteraniro ashobora gushyira hamwe ababwiriza bafite amamodoka n’abatayafite kugira ngo bajyane. Niba ifasi iri ahantu hateje akaga, ashobora kuhohereza abavandimwe bakabwirizanya na bashiki bacu cyangwa bakabwiriza hafi yabo. Ababwiriza bamugaye bashobora kubwiriza ku muhanda uringaniye cyangwa mu mazu adafite ingazi nyinshi. Ababwiriza bakiri bashya bashobora kujyana n’ababwiriza b’inararibonye. Ariko iyo hari ababwiriza bakererewe, biba ngombwa ko ibyo byose bisubirwamo kugira ngo abakererewe babone abo bajyana kubwiriza. Birumvikana ko hari igihe haba hari impamvu yumvikana yatumye dukererwa. Icyakora, niba dufite akamenyero ko gukererwa byaba byiza twibajije niba impamvu ituma dukererwa ari uko duha agaciro gake iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza cyangwa niba ari uko tuba tutashyize ibintu byacu kuri gahunda mbere y’igihe.
12. Niba ujya ukunda kwihitiramo uwo mujyana kubwiriza, ni iki ugomba kuzirikana?
12 Ababwiriza baje ku iteraniro ry’umurimo bashobora kwihitiramo abo bari bujyane mbere y’uko iteraniro ry’umurimo ritangira cyangwa abandi bakaza guhabwa abo bari bujyane. Ariko se niba uhora wihitiramo abo muri bujyane kubwiriza, ntibyaba byiza ‘wagutse’ ukajyana n’abandi babwiriza batandukanye, aho guhora ujyana n’incuti zawe (2 Kor 6:11-13)? Ese rimwe na rimwe ushobora kujyana n’umubwiriza mushya kugira ngo umufashe kongera ubushobozi bwe bwo kwigisha (1 Kor 10:24; 1 Tim 4:13, 15)? Jya utega amatwi witonze amabwiriza atangwa hakubiyemo n’aho uri butangirire kubwiriza. Iteraniro ry’umurimo nirirangira, ujye wirinda guhindura gahunda yagenwe, kandi ujye uhita ujya mu ifasi.
13. Abaje mu iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza bose nibashyiraho imihati kandi bagakora ibyo basabwa, bizatugirira akahe kamaro?
13 Igihe abigishwa 70 Yesu yari yohereje mu murimo bari bavuye kubwiriza, ‘bagarutse bishimye’ (Luka 10:17). Nta gushidikanya ko iteraniro Yesu yayoboye mbere y’uko bajya kubwiriza ryabafashije kugira icyo bageraho. Muri iki gihe, iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza na ryo rifite akamaro nk’ako. Abaje mu iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza bose nibashyiraho imihati kandi bagakora ibyo basabwa, iryo teraniro rizadutera inkunga, riduhe ibyo dukeneye kandi ridushyire kuri gahunda kugira ngo dusohoze inshingano twahawe yo gutanga ‘ubuhamya mu mahanga yose.’—Mat 24:14.