Jya ukoresha agatabo “Inyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana” utangiza ibiganiro
1. Ni akahe gatabo gashya twabonye kadufasha mu murimo wo kubwiriza?
1 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye mu cyongereza itangizwa n’igice gifite umutwe uvuga ngo “Inyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana.” Mu kinyarwanda icyo gice cyasohotse ari agatabo. Twakoresha dute ako gatabo gashya dutegura uko twatangiza ibiganiro mu murimo wo kubwiriza? Kubera ko karimo imirongo isobanura ingingo zitandukanye zishingiye kuri Bibiliya, kajya kumera nk’igitabo Comment raisonner, kandi gashobora kudufasha cyane mu gihe dutangiza ibiganiro.
2. Twakoresha dute agatabo “Inyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana” mu murimo wo kubwiriza?
2 Ushobora gukoresha ikibazo cya 8, maze ukavuga uti “twasuye abaturanyi bacu kugira ngo tuganire ku kibazo abantu benshi bakunze kwibaza kigira kiti ‘Ese Imana ni yo yaryozwa imibabaro igera ku bantu?’ [Mu mafasi amwe n’amwe biba byiza iyo weretse nyir’inzu icyo kibazo.] Wowe se ubibona ute? [Reka asubize.] Bibiliya itanga igisubizo gishimishije kuri icyo kibazo.” Musome muri Bibiliya umurongo umwe watanzwe cyangwa urenze umwe maze muwuganireho. Niba nyir’inzu ashimishijwe, ushobora kumwereka ibibazo 20 biri muri ako gatabo ahabanza, maze ukamusaba guhitamo ikibazo kimwe muzaganiraho ugarutse kumusura. Cyangwa ushobora kumuha kimwe mu bitabo byacu twigishirizamo abantu Bibiliya kirimo ibindi bisobanuro bihuje n’ingingo mwaganiragaho.
3. Twakoresha dute agatabo “Inyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana” mu mafasi arimo abantu bari mu madini atari aya gikristo?
3 Ikibazo cya 4 n’icya 13 kugeza ku cya 17 bishobora kudufasha cyane igihe tubwiriza mu mafasi abamo abantu bari mu madini atari aya gikristo. Urugero, ushobora kwifashisha ibivugwa mu kibazo cya 17, maze ukavuga uti “turimo turasura abantu, ariko cyane cyane turifuza gufasha imiryango. Ese wemera ko muri iki gihe imiryango ihanganye n’ibibazo byinshi? [Reka asubize.] Hari abagabo n’abagore bashakanye babonye ko aya magambo arangwa n’ubwenge yabagiriye akamaro: ‘umugore agomba kubaha cyane umugabo we.’ [Si ngombwa kuvuga ko ayo magambo aboneka mu Befeso 5:33. Niba urimo uganira n’umugore, ushobora kuvuga amagambo aboneka mu Befeso 5:28.] Ese utekereza ko gushyira mu bikorwa iyo nama irangwa n’ubwenge byabagirira akamaro mu muryango?”
4. Ni iki ushobora kuvuga mu gihe usoza ikiganiro wagiranaga n’umuntu uri mu idini ritari irya gikristo?
4 Nimujya gusoza ikiganiro, muzashyireho gahunda y’uko muzongera kuganira ikindi gihe. Wenda mushobora kuzaganira ku yindi mirongo ifitanye isano n’ikibazo wamubajije. Mu gihe gikwiriye, ushobora kuzamenyesha nyir’inzu ko ayo magambo arangwa n’ubwenge mwaganiriyeho wayakuye muri Bibiliya. Ukurikije ibyo mwaganiriye ubushize n’uko abona Bibiliya, ushobora kumuha igitabo wumva ko cyamushishikaza.—Reba umugereka wo mu Murimo Wacu w’Ubwami wo mu Kuboza 2013.