Uburyo bw’icyitegererezo
Umunara w’Umurinzi 1 Ukuboza
“Twari tubasuye akanya gato kugira ngo tuganire ku mitekerereze itari yo abantu bafite kuri Bibiliya. Abantu hafi ya bose bubaha Bibiliya, ariko bakumva ko kuyisobanukirwa bigoye. Wowe se ubona ute Bibiliya? [Reka asubize.] Dore impamvu imwe igomba gutuma dushishikazwa no gusobanukirwa Bibiliya. [Soma mu Baroma 15:4.] Iyi gazeti isobanura impamvu twemeza ko Bibiliya yanditswe mu buryo dushobora kuyisobanukirwa. Nanone itwereka icyo twakora kugira ngo tuyisobanukirwe.”
Nimukanguke! Ukuboza
“Hari ubutumwa bwihariye turimo tugeza ku bagize imiryango by’umwihariko. Buri wese aba yifuza ko mu muryango we harangwa ubumwe n’amahoro. Ese muri ubu buryo ubona ari ubuhe bwagirira akamaro abagize umuryango: kwirinda burundu amakimbirane cyangwa kwiga uburyo bwiza bwo gukemura amakimbirane. [Reka asubize.] Dore icyo umugani umwe wa Bibiliya uvuga. [Soma mu Migani 26:20.] Iyi gazeti itanga inama nziza zishingiye kuri Bibiliya, zagenewe gufasha abagize umuryango gukomeza kubumbatira amahoro.”