ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 12/15 p. 1
  • Mukure icyitegererezo ku bahanuzi—Habakuki

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mukure icyitegererezo ku bahanuzi—Habakuki
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
  • Ibisa na byo
  • Iringire Yehova maze ubeho
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Twishimane Imana y’agakiza kacu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Ababi bashigaje igihe kingana iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Yehova ntazatinda
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
km 12/15 p. 1

Mukure icyitegererezo ku bahanuzi—Habakuki

1. Kuki twavuga ko turi mu mimerere imeze nk’iyo umuhanuzi Habakuki yari arimo?

1 Kubera ko tugenda duhura n’ibintu bibi byinshi muri iyi si, dushobora kumva tumeze nk’umuhanuzi Habakuki wabajije Yehova ati “kuki utuma mbona ibibi, ugakomeza kurebera ubugizi bwa nabi” (Hab 1:3; 2 Tim 3:1, 13)? Gutekereza ku butumwa bwa Habakuki n’urugero rw’ubudahemuka yatanze bishobora kudutera inkunga mu gihe tugitegereje umunsi w’urubanza wa Yehova.—2 Pet 3:7.

2. Twagaragaza dute ko tubeshwaho n’ubudahemuka muri iki gihe?

2 Jya ukomeza kubeshwaho n’ubudahemuka: Aho kugira ngo Habakuki akomeze guhahamurwa n’ibyo yabonaga, yakomeje kugira ishyaka no kuba maso mu buryo bw’umwuka (Hab 2:1). Yehova yijeje uwo muhanuzi ko ijambo rye ryari gusohora nta kabuza mu gihe cyagenwe kandi ko “umukiranutsi azabeshwaho n’ubudahemuka bwe” (Hab 2:2-4). Ibyo bisobanura iki kuri twe Abakristo turiho mu minsi ya nyuma y’imperuka? Si ngombwa ko duhangayikishwa no kumenya igihe imperuka izazira, ahubwo icy’ingenzi ni ukwizera ko izaza. Ukwizera gutuma dukomeza kuba maso kandi tugakomeza gushyira umurimo wo kubwiriza mu mwanya wa mbere.—Heb 10:38, 39.

3. Kuki tugomba gukomeza gukorera Yehova twishimye?

3 Jya wishimira Yehova: Igihe Gogi wa Magogi azagaba igitero ku bwoko bwa Yehova, ukwizera kwacu kuzageragezwa (Ezek 38:2, 10-12). Nta cyiza cy’intambara; ndetse n’abazayitsinda bahura n’ingaruka zayo. Ibyokurya bishobora kuzaba ingume. Dushobora kuzatakaza amazu yacu, kandi uko twari tubayeho bigahinduka cyane. None se tuzabyifatamo dute nitugera muri izo ngorane? Habakuki yari yiteguye guhangana n’imimerere igoye; bityo yiyemeje gukomeza gukorera Yehova yishimye (Hab 3:16-19). Kimwe na Habakuki, “ibyishimo bituruka kuri Yehova” bizadufasha kwihanganira ibigeragezo tuzahura na byo mu gihe kiri imbere.—Neh 8:10; Heb 12:2.

4. Ni iki twakora kugira ngo dukomeze kurangwa n’ibyishimo muri iki gihe ndetse no mu gihe kizaza?

4 Abo Yehova azarokora ku munsi we w’urubanza wegereje bazakomeza kwigishwa inzira iyobora ku buzima bw’iteka (Hab 2:14). Abazazuka na bo baziga ibyerekeye Yehova. Nimucyo uhereye ubu tujye dukoresha uburyo bwose tubonye tuvuge ibyerekeye Yehova n’imirimo ye itangaje!—Zab 34:1; 71:17.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze