ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb16 Mata p. 7
  • Incuti nyakuri itanga inama nziza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Incuti nyakuri itanga inama nziza
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
  • Ibisa na byo
  • Yehova yamumaze agahinda
    Twigane ukwizera kwabo
  • Ibaruwa y’Inteko Nyobozi
    Garukira Yehova
  • Ingororano ya Yobu—Isoko y’Ibyiringiro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
  • “Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
mwb16 Mata p. 7

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOBU 33-37

Incuti nyakuri ikugira inama nziza

Igihe Elihu yatangiraga kuvuga, inama ze zari zitandukanye n’iza Elifazi, Biludadi na Zofari, haba mu byo yabwiraga Yobu no mu buryo yamuvugishaga. Yagaragaje ko ari incuti nyakuri n’umujyanama mwiza dukwiriye kwigana.

IBIRANGA UMUJYANAMA MWIZA

ELIHU YATANZE URUGERO RWIZA

32:4-7, 11, 12; 33:1

  • ARIHANGANA

  • ATEGA AMATWI

  • ARUBAHA

  • Elihu yarihanganye, ategereza ko abakuze barangiza kuvuga, kugira ngo na we abone kuvuga

  • Kubera ko yateze amatwi yitonze, yasobanukiwe neza ikibazo, mbere yo kugira inama atanga

  • Yavuze Yobu mu izina kandi yamuvugishaga mu buryo bwa gicuti

33:6, 7, 32

  • YICISHA BUGUFI

  • YISHYIKIRWAHO

  • YISHYIRA MU MWANYA W’ABANDI

  • Elihu yicishaga bugufi kandi akemera ko adatunganye

  • Yiyumvishaga ububabare bwa Yobu

33:24, 25; 35:2, 5

  • ASHYIRA MU GACIRO

  • AGWA NEZA

  • ASHYIRA IBY’IMANA MU MWANYA WA MBERE

  • Elihu yeretse Yobu mu bugwaneza ko uko yabonaga ibintu bitari bishyize mu gaciro

  • Elihu yafashije Yobu gusobanukirwa ko gukiranuka kwe atari byo by’ingenzi cyane

  • Inama zirangwa n’ubwenge Elihu yagiriye Yobu, zamufashije kwemera andi mabwiriza Yehova yamuhaye

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze