UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOBU 38-42
Gusenga dusabira abandi bishimisha Yehova
Yehova yari yiteze ko Yobu asenga asabira Elifazi, Biludadi na Zofari
Yehova yasabye Elifazi, Biludadi na Zofari gusanga Yobu bagatamba igitambo gikongorwa n’umuriro
Yehova yari yiteze ko Yobu asenga abasabira
Yobu amaze gusenga abasabira, Yehova yamuhaye umugisha
Yehova yagororeye Yobu bitewe n’uko yihanganye kandi akagira ukwizera
Yehova yakijije Yobu indwara, yongera kugira ubuzima bwiza
Yobu yahumurijwe n’incuti ze nyazo n’abavandimwe be bitewe n’ibyago yahuye na byo
Yehova yagaruriye Yobu ibyo yari atunze, abimukubira kabiri
Yobu n’umugore we babyaye abandi bana icumi
Yobu yaramye indi myaka 140, maze abona abana be n’abuzukuru be kugeza ku buvivi