UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 45-51
Yehova ntazasuzugura umutima umenetse
Dawidi yanditse Zaburi ya 51, igihe umuhanuzi Natani yari amaze kumubwira ibirebana n’icyaha gikomeye yari yakoranye na Batisheba. Icyo gihe umutimanama wamubujije amahwemo maze yicuza abikuye ku mutima.—2Sm 12:1-14.
Nubwo Dawidi yari yakoze icyaha, yashoboraga kongera kugirana imishyikirano myiza n’Imana
Mbere y’uko Dawidi yicuza kandi akatura icyaha cye, umutimanama we wamubuzaga amahwemo
Kuba atari acyemerwa n’Imana byaramubabaje cyane, ku buryo yumvise ameze nk’aho amagufwa ye yashenjaguwe
Yifuzaga cyane kubabarirwa, kongera kugirana imishyikirano myiza n’Imana, no kongera kugira ibyishimo nka mbere
Yinginze Yehova yicishije bugufi kugira ngo amuhe umutima wumvira
Yari yiringiye ko Yehova azamubabarira