ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb16 Kanama p. 8
  • Jya wigisha ukuri

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya wigisha ukuri
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
  • Ibisa na byo
  • Uburyo bwo gutangiza ibiganiro
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
  • Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Utegura uburyo bwawe bwo gutanga amagazeti
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
mwb16 Kanama p. 8

IMIBEREYO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya wigisha ukuri

Guhera muri Nzeri, mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo hazajya hasohokamo uburyo bw’icyitegererezo buvuga ngo “Jya wigisha ukuri.” Tuzaba tugamije kwigisha abantu ukuri kw’ibanze ko muri Bibiliya, dukoresheje ikibazo n’umurongo wa Bibiliya.

Nitubona ko umuntu ashimishijwe, tuzashyiraho urufatiro rwo gusubira gusura, tumusigira igitabo cyangwa tumwereke videwo yo ku rubuga rwa jw.org. Tuzakora uko dushoboye dusubire gusura vuba kugira ngo dusubukure ikiganiro. Uburyo bushya bwo kubwiriza n’ibiganiro abanyeshuri bazajya batanga, bizajya biba bishingiye ku ngingo z’ingenzi ziboneka mu gitabo Ni iki Bibiliya itwigisha? Ku mpera ya buri gice, hari ibibazo n’imirongo by’inyongera byadufasha gushyiraho urufatiro rwo gusubira gusura cyangwa kuyobora icyigisho twifashishije Bibiliya gusa.

Hari inzira imwe gusa ijyana abantu ku buzima (Mt 7:13, 14). Kubera ko tubwiriza abantu bari mu madini atandukanye kandi bakuriye mu mimerere itandukanye, tugomba gutegura uburyo bwo kubwiriza ukuri ko muri Bibiliya duhuje n’imimerere ya buri wese (1Tm 2:4). Nitugira ubuhanga bwo kuganira n’abantu ku ngingo zitandukanye zo muri Bibiliya, kandi tukamenya ‘gukoresha neza ijambo ry’ukuri,’ tuzarushaho kugira ibyishimo kandi tugere kuri byinshi mu murimo.—2Tm 2:15.

Umuvandimwe yereka umurongo wa Bibiliya umusore

UZIFASHISHE UBU BURYO BUSHYA MU GIHE . . .

  • ubwiriza ku nzu n’inzu

  • ubwiriza mu buryo bufatiweho

  • utangiza icyigisho cya Bibiliya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze