Mushiki wacu ubwiriza umubyeyi n’umukobwa we i Bengali, mu Buhindi
Uburyo bw’icyitegererezo
UMUNARA W’UMURINZI
Ikibazo: Twese dukenera guhumurizwa. Ariko se ni he twavana ihumure?
Umurongo w’Ibyanditswe: 2Kr 1:3, 4
Icyo wavuga: Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi, igaragaza uko Imana itanga iryo humure.
UMUNARA W’UMURINZI (inyuma ku gifubiko)
Ikibazo: Hari abavuga ko Ubwami bw’Imana buba mu mutima, abandi bakavuga ko buzabaho igihe abantu bazaba bafite amahoro n’ubutabera. Wowe se ubibona ute?
Umurongo w’Ibyanditswe: Dn 2:44
Icyo wavuga: Dukurikije uko Bibiliya ibivuga, Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi nyabutegetsi. Iyi ngingo ivuga ibindi bintu Bibiliya yigisha ku bihereranye n’Ubwami bw’Imana.
JYA WIGISHA UKURI
Ikibazo: Ni iki kitwemeza ko Imana itwitaho?
Umurongo w’Ibyanditswe: 1Pt 5:7
Icyo wavuga: Imana idusaba ko tuyisenga kuko itwitaho.
ANDIKA UBUNDI BURYO WAKORESHA
Ifashishe urugero rwatanzwe mu ngingo yabanjirije iyi kugira ngo utegure uburyo bwawe bwo gutanga ibitabo.