IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Uko twatanga ibitekerezo byiza
Ibitekerezo byiza byubaka itorero (Rm 14:19). Nanone bigirira akamaro ababitanga (Img 15:23, 28). Ni yo mpamvu twagombye gutanga nibura igitekerezo kimwe muri buri teraniro. Birumvikana ko hari igihe tuzamanika ntibatubaze. Ubwo rero, twagombye gutegura ibitekerezo byinshi.
Igitekerezo cyiza . . .
gitangwa mu magambo make, yoroheje kandi yumvikana. Akenshi gishobora gutangwa mu masegonda 30 cyangwa atagezeho
byaba byiza ukivuze mu magambo yawe
si ngombwa gusubiramo ibyo abandi bavuze
Niba uhawe ijambo bwa mbere . . .
tanga igisubizo cyoroheje, kigusha ku ngingo
Niba ikibazo cyashubijwe . . .
garagaza isano umurongo w’Ibyanditswe uri muri paragarafu ufitanye n’ingingo isuzumwa
vuga uko byadufasha mu mibereho yacu
sobanura uko iyo nyigisho yashyirwa mu bikorwa
vuga muri make inkuru y’ibyabaye ifitanye isano n’ingingo muganiraho