UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IMIGANI 22-26
“Toza umwana inzira akwiriye kunyuramo”
Igitabo cy’Imigani kirimo inama z’ubwenge zigenewe ababyeyi. Nk’uko kugondera ishami ry’igiti mu butaka bituma rikura rikavamo igiti cyiza, gutoza abana hakiri kare bibafasha gukomeza gukorera Yehova n’igihe bamaze kuba bakuru.
Gutoza abana neza bisaba igihe n’imbaraga
Ababyeyi bagomba gutanga urugero rwiza kandi bakitonda mu gihe bigisha abana babo, babagira inama, babatera inkunga no mu gihe babahana
Guhana umwana ni uburyo bwiza bwo kumukosora, kuko bituma atekereza neza kandi akagira ubwenge
Kubera ko abana batandukanye, n’ibihano bahabwa byagombye kuba bitandukanye