ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb16 Ugushyingo p. 3
  • Bibiliya ivuga ibiranga umugore w’imico myiza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bibiliya ivuga ibiranga umugore w’imico myiza
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
  • Ibisa na byo
  • Inama irangwa n’ubwenge yatanzwe n’umubyeyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • “Umugabo we amenyekana mu marembo”
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
  • Umugore Ukundwakazwa Cyane
    Kwitegura Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango
  • Bagore nimugire urukundo no kubaha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
mwb16 Ugushyingo p. 3

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IMIGANI 27-31

Bibiliya ivuga ibiranga umugore w’imico myiza

Mu migani igice cya 31 herekana inama Umwami Lemuweli yahawe na nyina. Inama zirangwa n’ubwenge yamuhaye, zamweretse ibiranga umugore w’imico myiza.

Umugore w’imico myiza ariringirwa

Umugore wo mu bihe bya Bibiliya agaburira umuryango we

31:10-12

  • Atanga ibitekerezo byiza mu gihe hari imyanzuro igomba gufatwa mu muryango ariko agakomeza kugandukira umugabo we

  • Umugabo we yizera ko ashobora gufata imyanzuro myiza, maze akumva ko atagomba gukora buri kantu kose abanje kumubaza

Umugore w’imico myiza arangwa n’umwete

Umugore wo mu bihe bya Bibiliya arimo asya

31:13-27

  • Yirinda gusesagura kandi akoroshya ubuzima kugira ngo umuryango we wambare neza, ugaragare neza kandi urye neza

  • Akorana umwete kandi akagenzura ibyo abakozi be bakora buri munsi

Umugore w’imico myiza akunda Imana

Umugore usenga

31:30

  • Atinya Imana kandi akagirana imishyikirano myiza na yo

ESE WARI UBIZI?

Mu bihe bya Bibiliya, marijani ryari ibuye ry’agaciro kenshi, ryiza kandi ntiryakundaga kuboneka. Ryabonekaga mu nyanja ya Mediterane n’inyanja y’umunyu. Cyari igicuruzwa gikomeye.

Marijani itukura

Bibiliya igaragaza agaciro kayo iyigereranya na zahabu, ifeza na safiro.

Ijambo ry’Imana rivuga ko umugore w’imico myiza arusha marijani igiciro. —Imigani 31:10.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze