UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YESAYA 11-16
Isi izuzura ubumenyi ku byerekeye Yehova
Uko ubwo buhanuzi bwasohoreye ku Bisirayeli
Igihe Abisirayeli bavaga mu bunyage i Babuloni n’igihe bari kuba bageze mu gihugu cyabo, ntibagombaga gutinya inyamaswa cyangwa abantu bagereranywaga na zo.—Ezira 8:21, 22
Uko ubwo buhanuzi busohora muri iki gihe
Kumenya Yehova bituma abantu bahinduka. Abantu bahoze bagira urugomo ubu ni abanyamahoro. Kumenya Imana byatumye tuba muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka
Uko ubwo buhanuzi buzasohora mu gihe kizaza
Isi izagira amahoro n’umutekano nk’uko Imana yari yarabiteganyije. Abantu n’inyamaswa ntibazongera guteza umutekano muke